Kate aragisha inama umuhungu ,shebuja ,amafaranga mbigenze nte

Abakobwa benshi bakunda kubaho mubuzima bworoshye ugasanga bakora ndetse n’amakosa bisanga bari kwicuza ndetse ugasanga byashobokaga ko iyo bitwara neza bitari kubagendekera gutyo.

Nitwa Kate inkuru nshaka kubasangiza n’indi byambayeho hashize imyaka 2 bibaye nagiye mumugi umwe maze mpahurira n’umusore mwiza kandi bigaragara ko akize maze mbonye ko yankunze nkora uko nshoboye ndyamana nawe maze iryo joro nibwo  nagize igitekerezo cyo kumwiba maze mbifashijwemo n’umukozi wa hoteri mwiba amafaranga ye yose ndangije mbyuka kare ndigendera .

Icyaje kuntungura nuko uwo muhungu yamenye ko arijye wamwibye ariko ntanyange ahubwo ampa andi mahirwe nayo ntitwayemo neza maze nubundi ndamuta kuko hari undi musore nari narikundiye . hadaciye kabili nagiye mukirori kimwe umukunzi wange yantumiyemo ntungurwa no kubona ko wa musore nanze ariwe mukoresha w’umukunzi wanjye .

None ikibazo mfite niki umukunzi wange yamenye ko nziranye n’umukoresha we none atangiye kujya ambwira nabi , ndumvva nasaba irambabazi uwambere akaba ariwe twisubiranira cyane ko amakosa namukoreye atigeze amurakaza ,nubwo nakundaga uyu wakabili ariko n’umukene kuburyo atabona ibyo nkeneye byose . nmbigenze nte byananiye gufata icyemezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *