Karekezi Olivier yagaragaye mu birori by’umukunzi wa Michael Sarpong

Umutoza mushya wa  Kiyovu Sports, Karekezi Olivier n’abakinnyi ba Rayon barimo Rugwiro Herve, Irambona Eric bitabiriye ibirori by’umunsi mukuru wy’isabukuru y’amavuko y’umukunzi wa rutahizamu Michael Sarpong.

Baca umugani ngo ushaka inka aryama nkazo, atitaye ku mabwiriza ya Leta mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid19 Karekezi Olivier yatashye ibirori by’umukunzi wa Sarupongo mu rwego rwo ku mureshya ngo azaze muri Kiyovu Sport

Kuri iki Cyumweru  tariki ya 16 Kanama, ni bwo habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi mushya wa Michael Sarpong witwa Djazila.

Ni ibirori byabereye ahitwa Vavenda mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyamirambo, hazwi ku izina rya mera neza, hakunda kubera ibirori bitandukanye

Byitabiriwe n’abakunzi ba Michael Sarpong barimo umutoza wamutoje muri Rayon Sports, Olivier Karekezi n’abakinnyi bakinanye barimo Kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Herve, Kimenyi Yves, Irambona Eric, Gilbert Mugisha, Habimana Hussene Eto ndetse n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *