Ingabire Marie Immaculée yagaragaje uko Ruswa n’akarengane bihagaze

Muri iki kiganiro, Ingabire yanagarutse ku kibazo cya ruswa kuri bamwe mu bapolisi bo mu muhanda, ko bikiri imbogamizi kuko ntawo kubavuguruza uhari, anerekana amwe mu mayeri basigaye bakoresha bakira ruswa.

Aha yagize ati : “Umupolisi aguhagaritse mu muhanda rwose aracyari umugenzacyaha, akaba umushinjacyaha akaba n’umucamanza, yewe ndetse akaba n’umuhesha w’inkiko ururangiza kuko nubundi birangira amande ugiye kuyishyura muri Polisi… Aho haracyarimo ikibazo. Barakubwira ngo ushobora kujurira ukandikira umuyobozi wa Traffic, nabwo umutangabuhamya aba ari wa mupolisi… Kandi biragoye aha mu Rwanda ko umuntu atanga mugenzi we bakorana, no mu zindi nzego zose, noneho hadutse n’imvugo ngo intore ntitanga indi…”

Yakomeje agira ati : “Ubu noneho abapolisi ba Traffic bo bamenye n’ibindi… Ubu basigaye bakoresha Mobile Money, akagufata akakurangira umwana w’umu agent ugenda ugashyira amafaranga kuri nimero ye, baba baziranye uko aza kuyamuha. Cyangwa hirya iyo mu byaro hatari aba agents ba Mobile Money bakakubwira ngo genda wigire hariya imbere nuhagera ufate amafaranga uyajugunye hasi uyacishije mu idirishya…”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *