Impano ya Meshake yo guhanura yagiye he?

Umuvugabutumwa, umuhanuzi akaba n’umushumba wamamaye cyane mu ivugabutumwa ryiganjemo ubuhanuzi nka Meshake’ witwa Gatabazi Meshake (Mechack), akaba yaramamaye cyane cyane mbere ya Jenoside, avuga ko yahanuriye uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana bitarenze ibyumweru bibiri gusa agahita yicwa, avuga ko yagiye no mu rugo iwe kumuhanurira byinshi mu byabaye mu gihugu.

Mu kiganiro kirambuye Meshake yagiranye n’ikinyamakuru Umuvabu ducyesha iyi nkuru, yagarutse kuri byinshi yagiye ahanurira abanyarwanda birimo nk’intambara yabaye ubwo Inkotanyi zashakaga kwinjira mu gihugu.

Ati:”Ibyo nibuka nahanuye mpanura nzenguruka ndi imbere y’abantu benshi mpanurira abanyarwanda mpanurira igihugu, ibya mbere ni ibyatambutse kuko intambara yabayeho hagati y’Inkotanyi (ubu Ingabo z’u Rwanda), iriya ntambara binjira narayihanuye”.

Ubu buhanuzi ngo Meshake yarabukubitiwe, ati:

“Iriya ntambara binjira narayihanuye ndetse ndanabikubitirwa kuko ndibuka ko nakubitiwe Kagitumba aho Ingabo za Habyarimana zari zicunze umupaka nagiye kubabwira ko igihugu gitanzwe, ibyo narabihanuye”.

Meshake akomeza avuga ibindi yahanuye, ati:

“Ikindi nahanuye cyakurikiye ibyongibyo…nibwo icyo gihe Imana yari yarambwiye ngo nzajya no kwa Habyarimana kubimubwira, nagiyeyo, nagiyeyo muri 1990 njyanye na Representant Legal wayoboraga ADEPR, Nsanzurwimo Joseph namubwiye ibyenda kuba ariko ntiyabyumva anyita umusazi”.

Umunyamakuru amubajije nyirizina ibyo yahanuriye Perezida Habyarimana, Meshake ati:

“Icyo namubwiye icyo gihe ni uko namubwiye ko… iyerekwa nari mfite ari iry’amaraso menshi yari agiye kumeneka kandi namubwiraga ko kugira ngo ntameneke ari uko yafungura imiryango abari hanze bashakaga gutaha bakaba bataha ku neza”.

Perezida Habyarimana yumvise ubu buhanuzi bukakaye, ngo yahise abaza Representant wa ADEPR, Nsanzurwimo uwo Meshake ari we cyane ko ngo yari akiri umusore, agerageza kumusobanurira uwo ari we ndetse amubwira ko Itorero rya Pentekote ryemera Umwuka Wera n’impano z’Umwuka Wera.

Ikindi Meshake avuga ngo ni uko ubwo yajyanaga na Nsanzurwimo kwa Habyarimana, atigeze amuhishurira ikimujyanyeyo, ngo ahari iyo amuhishurira mbere ko amaraso agiye kumeneka, yashoboraga kugira ubwoba cyane ko ngo yari n’ishuti ye.

Meshake avuga ko ubu buhanuzi yabuvugiye imbere ya Perezida Habyarimana ariko akabwima amatwi, ngo nyamara iyo abwumvira n’ubu aba akiriho, ati:

“Ubwo rero nabivugiye imbere ye kandi mbimubwiye ntabwo yabyumvise, iyo abyumva ngira ngo n’ubu aba akiriho n’amaraso ntaba yaramenetse”.

Meshake na we yemera ko ubuhanuzi bwemerwa busohoye, ati:

“Rero ubuhanuzi nkuko wabivuze bushimwa ari uko busohoye”.

Kuva iki gihe Meshake ahanurira Perezida Habyarimana mu rugo iwe ntahe agaciro ubuhanuzi yahanuriwe, ngo bongeye guhurira muri Stade mu 1994 muri Werurwe hasigaye igihe gito ngo Jenoside yakorewe abatutsi ibe, na we apfe nkuko Meshake abivuga.

Ati:”Kubera rero yanze kubyumva, twongeye guhurira na we kuri Stade muri 1994 mu kwezi kwa Gatatu, hari hasigaye igihe gito kugira ngo Jenoside ibe na we apfe”.

Akomeza ati:

“Icyo gihe twahuriye Stade rero Kamarampaka (iyi ni Stade iherereye mu Karere ka Rusizi) muri Mitingi y’abantu benshi biyamamaza, amashyaka menshi, niho namuhanuriye ko apfuye muri Mitingi”.

Meshake avuga ko ubu bwari ubuhanuzi bukomeye kuko ngo guhanura ko Perezida apfuye ushobora kwisanga ari wowe wapfuye mbere ye, ati:

“Urumva guhanura ko Perezida apfuye, wapfa mbere ye, narafashwe…”.

Meshake avuga ko kubera ubu buhanuzi bwari bukomeye kandi bwihuse, yatse Imana ikimenyetso niba atazabuzira, ngo imubwira ko atazicwa, icyakora ngo Habyarimana amaze gupfa yarahizwe bikomeye anajyanwa hamwe n’abari bagiye kwicwa ariko bose ngo barashira we aragaruka.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *