Ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara amafaranga yakuye k’umukino wa AS Kigali, maze abishyuza batungwa agatoki

Hari k’umukino wo k’umunsi wa kabiri wa shampiyona, umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ukaba waritabiriwe n’abafana batari bake nubwo wabaye mu mibyizi aho abantu benshi baba bafite imirimo itandukanye.

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yinjije akayabo ka miliyoni 11 mu mukino w’umunsi wa 2 yaraye itsinzemo AS Kigali ibitego bibiri k’ubusa, biyifasha kurara ku mwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko yinjije agera kuri miliyoni 11,146,000 Frw kuri uyu mukino, ariko isigarana asaga miliyoni umunani Frw nyuma yo gukuramo imisoro itandukanye irimo ba nyiri ikibuga n’ibindi.

Ibiciro byo kwinjira ku bibuga byari 2000 FRW, 3000 FRW, 5000 FRW, 10,000 FRW.

Mu matike 784 y’ahatwikiriye, 3777 yo mu myanya isanzwe (idatwikiriye), 20 ya VVIP na 208 ya VIP yagurishijwe, yavuyemo miliyoni 11.146.000 FRW.

Amatike y’ahatwikiriye yavuyemo miliyoni 2,352,000 Frw, mu y’ahadatwikriye havamo miliyoni 7,554,000 Frw, muri VVIP havuyemo miliyoni 1.04 Frw naho muri VIP yishyuye ibihumbi 10 Frw havamo ibihumbi 200 Frw.

Rayon Sports yatwaye 72% by’aya mafaranga yose yabonetse, bingana na miliyoni 8,025,120 Frw, Sosiyete ya Centrika ishinzwe imyinjirize no kwishyuza ku kibuga, yatwaye 12% bingana na miliyoni 1,355,120 Frw.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatwaye 6.5% kimwe na Stade ya Kigali (ba nyir’ikibuga) yatwaye 6.5%, bingana n’ibihumbi 724,490 Frw kuri buri ruhande, mugihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA) cyahawe 3% ingana n’ibihumbi 334,380 Frw.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-0, ifata umwanya wa mbere n’amanota ane, izigamye ibitego bibiri.

Twagerageje kunyuza amaso mu matsinda ahuriraho abakunzi b’iyi kipe ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko aya mafaranga ari make ugereranyije n’abafana bari bitabiriye uyu mukino n’ibiciro byo kwinjira,bituma batunga intoki abishyuza.

Tubibutse ko Iyi kipe ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, yakirwa n’ikipe ya Espoir FC mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *