Ikigo cya Amerika gishinzwe isanzure gikomeje guhanurira abatuye isi iby’imperuka ,ariko ubuhanuzi bwabo bwanze gusohora

Mu gihe hatarashira amezi ane ikibuye cya rutura (Astéroïde) kizwi nka 52768 (1998 OR2) kinyuze iruhande rw’Isi, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure, NASA, cyatangaje ko ku wa 2 Ugushyingo ikindi kibuye kizwi nka 2018VP1 kizaca hafi y’uyu mubumbe dutuye.

NASA ivuga ko iki kibuye gifite umurambararo wa kilometero 0.002 n’uburebure bwa metero hafi ebyiri, kizaca hafi y’Isi, ariko ibyago byo kuyigonga bikaba biri hasi cyane kuko bingana na 0.41%.

Uretse kuba cyagonga Isi, NASA yavuze ko nta n’izindi ngaruka zikomeye kizateza ku bayituye.

Iki kibuye biteganyijwe ko kizanyura hafi y’isi tariki ya 2 z’ukwezi kwa 11

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *