Iguye ntayitayijomba ihembe :Uwo baguze imodoka nawe ateyemo

Uwabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yagiranye amasezerano y’ubugure n’uwitwa Rukeratabaro, kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza aho uyu waguze ariko ntarangize kwishyura, yifuza ko iyo modoka ifatirwa n’Urukiko.

Avuga ko imodoka ishobora gukoreshwa ibindi byaha by’ubujura, agasaba ko ifatirwa n’Urukiko aho kuguma mu rugo rwa Dr. Pierre Damien Habumuremyi nk’uko inkuru ya Umuseke ikomeza ibivuga.

Rukeratabaro Andre yiyambaje Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo arega Dr. Pierre Damien Habumuremyi mu kirego kivuga ko baguze imodoka miliyoni 25Frw, akamuhamo miliyoni 19Frw andi asigaye akazayishyura nyuma.

Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko yaburanishije uru rubanza mbonezamubano ruregwamo Dr. Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu Rwanda.

Dr Habumuremyi yagaragaye yambaye umwambaro wa ROSE wambarwa n’abagororwa

Urubanza rwabaye hifashishijwe iya kure (Skype) mu rwego rwo kwirinda Covid-19. Abunganira mu Mategeko Dr. Pierre Damien Habumuremyi bari kumwe na we kuri gerenza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, yagaragaye yambaye umwambaro wa ROSE uranga imfungwa.

Abunganira Rukeratabaro Andre bo bari kumwe na we ku Rukiko, aha nta Bushinjacyaha bwarimo kuko urubanza ni mbonezamubano.

Ruteratabaro Andre yabwiye Urukiko ko yaguze imodoka na Dr Habumuremyi ifite PLAQWE RAB 870Y yo mu bwoko bwa V8 bumvikana miliyoni 25Frw, ayigura ntabwo yishyuye amafranga yose nk’uko bigaragara no mu masezerano y’ubugure yakozwe ku wa 12/06/2020 imbere ya Noteri wa Leta.

Rukeratabaro icyo gihe yishyuye miliyoni 19Frw hasigara miliyoni 6Frw.

Ubwo Dr. Habumuremyi Damien yatabwaga muri yombi kubera ibyaha bindi aregwa, Rukeratabaro Andre yahise atanga ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kugira ngo abone uko yishyura amafranga yari asigaje ngo yegukane imodoka yahoze igendamo Minisitiri w’Intebe.

Avuga ko yagize impungenge ko Ubushinjacyaha bushobora gufatira imitingo ya Dr Pierre Habumuremyi kubera imanza zimufunze nshinjabyaha zidafite aho zihuriye n’ikibazo afitanye na Rukeratabaro, bigatuma ya modoka na yo ifatirwa cyangwa igakoreshwa ibindi.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa 03 Nyakanga 2020, Ubushinjayaha bw’u Rwanda buvuga ko nta munsi butakira ibirego bitandukanye by’abavuga ko baje kumurega.

Umushinjachaha Mukuru Havugiyaremye Aimabre aherutse kubwira Abanyamakuru ko abantu benshi bari baratinye kurega Dr. Pierre Habumuremyi kubera inzego yabayemo za Leta zitandukanye kandi zikomeye.

Yatawe muri yombi ayobora Ikigo Gishinzwe Imidari n’Impeta z’Igihugu zihawa Intwari z’igihugu

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *