Igisupusupu yagarutse mu isura nshya ashyira hanze indirimbo igaragaramo abakobwa bakinyonga

Nsengiyumva Francois alias Igisupusupu yashyize hanze indirimbo ‘Isubireho’ agaragaramo ari umusirimu cyane ndetse ikaba irimo n’abakobwa babyina banyonga ikibuno. Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo nshya ikebura abakobwa bakora umwuga wo kwicuruza.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena 2020, irimo ubutumwa bukebura abakobwa cyangwa se abahungu bishora mu ngeso mbi cyane cyane iz’ubusambanyi.

Umusogongero w’iyi ndirimbo uherutse kujya hanze mu buryo bw’amajwi aho yagiraga ati:“Mukamana yaramanutse, Mukamana yaragiye amakorosi aramugonga, yiboneye ifaranga yebaba imbabura,…Mukamana arakinyonga, ikibuno arakinyonga”.

Iyi ndirimbo ayigaragaramo asirimutse

Uyu muhanzi wamamaye akuze, uyu munsi yashyize hanze iyi ndirimbo ikoze mu buryo bw’amashusho, igaragaza umukobwa uba warananiye ababyeyi agatoroka ajya kuryamana n’abagabo ngo bamuhe amafaranga.

Ishushanya umukobwa uba warananiye iwabo akajya ararana n’abasore mu mahoteli, kugeza aho bamufashe ku ngufu bakamukoresha imibonano mpuzabitsina barenze umwe.

Uyu muhanzi wavuzweho gukora indirimbo zirimo amagambo y’urukozasoni ariko mu buryo bujimije, muri iyi ndirimbo ‘Isubireho’ hari aho agira ati “Kukinyonga ni ijana kugitisa ni bitanu”.

Mu gitero cyayo cya mbere, Nsengiyumva araririmba ati “Mukamana ubwo aragiye saa munani na nijoro ntatinya ashaka amafaranga. Kukinyonga ni ijana, kudingisa ni bitanu Mukamana urananiranye ngaho isubireho”.

Nzasangamariya Amandine wo muri The Boss Papa ireberera inyungu Nsengiyumva yabwiye Igihe ko iyi ndirimbo Nsengiyumva François yayihimbye ashaka gukebura abakobwa cyane cyane abakora umwuga wo kwicuruza.

Ati:“Iyi ndirimbo yayihimbye ashaka gukebura abakobwa bakora umwuga wo kwicuruza, ntabwo ireba bo gusa ahubwo n’abasore irabareba kuko hari abakora ibikorwa bidashamaje. Wabonye ko mu mashusho y’iyi ndirimbo hari aho Mukamana bamufata ku ngufu”.

Umukobwa ukina muri iyi ndirimbo mu mwambaro wa Mukamana, aba yambaye agakanzu k’impenure hakaba aho agaragara anyonga ikibuno.

Igaruka ku mukobwa uba warananiranye ajya kwicuruza

Nsengiyumva AKA Igisupusupu hari aho yongera kuririmba agira ati “…Amatako aracitse n’umugongo warekanye, na yo ni amafaranga…”

Igisupusupu wabanje kujya acurangira ibiceri mu muhanda, muri iyi ndirimbo agaragaramo nk’icyamamare gikomeye aho yahinduye imisatsi ye amabara ubundi yambaye neza nk’abasirimu. Bitandukanye n’izindi ndirimbo yagiye akora, Nsengiyumva muri iyi ndirimbo nshya agaragara yambaye imikufi itandukanye yanahinduye umweru imisatsi ye.

Iyi ndirimbo ni iya karindwi mu zo uyu muhanzi amaze gushyira hanze. Ije ikurikira iyo yamenyekanyemo cyane yitwa ‘Mariya Jeannne’ yanatumye bamwita Igisupusupu, ‘Rwagitima’ n’izindi.

Nsengiyumva w’imyaka 41 y’amavuko yize gucuranga umuduri mu 1999 ubwo yari afite imyaka 20 mu gihe cy’amezi atanu. Yize amashuri abanza gusa, ubu afite abana babiri.

Icyihariye atandukaniyeho n’abahanzi bamwe bakomeye mu Rwanda ni uko indirimbo ze zikundwa n’abanyamujyi, zagera mu cyaro ho zigakurirwa na benshi ingofero.

Ubu ‘Umuduri’ wafatwaga nk’igicurangisho gikoreshwa n’abacurangira gusomywa intama ku rwagwa, usigaye wumvwa na benshi kubera uyu mugabo.

Akira website uyu munsi ikoze neza uko ubishaka ku mafaranga make angana na 80k.

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *