Ibyo utamenye kuri Barafinda Sekikubo

Barafinda Sekikubo Fred, ni umwe mu Bakandida bifuzaga kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mu matora yari ateganijwe mu mu kwezi kwa Kanama 2017, gusa ntibyamuhiriye kuko komisiyo y’igihugu y’amatora yasanze atujuje ibyangombwa bimwemerera kwiyamamaza. Uyu mugabo yamamaye mugihe gito cyane, kubera udukoryo twinshi yagaragaje mu biganiro yatangaga bifitanye isano n’ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Barafinda yavutse 21 Mutarama 1971.

Aganira n’itangazamakuru ubwo yashakaga kwiyamamaza yavugaga ko yatekereje kwiyamamaza abitewe n’imisemburo ya politike imurimo kuva akivuka, akayikurana kugeza n’ubu ikimurimo. yavugaga ko Abanyarwanda bagiye kunguka umunyapolitike w’akataraboneka naramuka atowe. Yavugaga kandi ko Ku myaka 47 afite ngo nta mashuri atize kuko imyaka amaze ubwayo ni amashuri, naho mu mashuri asanzwe ngo si ngombwa icy’ingenzi ni uko azi gusoma no kwandika.

Yongeyeho ko aje guca umuco wo kugumirwa aho yavugaga ko azajya ahuriza abana b’abahungu n’abakobwa bo mu kigero kimwe ku biro by’umudugudu bashimane, ubundi bubake ingo zabo, ibi byose ni bimwe mu byatumye uyu mugabo amenywa nabose, mubaganiriye natwe bemeje ko akwiye kuza ku rutonde rw’abantu bamamaye muburyo budasobanutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *