Huye Meya yasezeranije ba bantu Gitifu yateye utwatsi

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasezeranyije Nzindukiyimana Jérémie n’umukunzi Byukusenge Claudette bo mu Murenge wa Mbazi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenye yari yabyangiye abanshinja ubwicanyi.

 

Nzindukiyimana Jérémie wo mu Mudugudu wa Gahanga mu Kagari ka Rugango, yagombaga gusezerana tariki ya 30 Nyakanga 2020, ageze ku Biro by’Umurenge wa Mbazi aza gutungurwa n’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Uwimabera Clémence, yanze kubasezeranya abashinja ko ari abicanyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yakurikiranye icyo kibazo ku wa 5 Kanama 2020 asanga abangiwe gusezerana barengana, yiyemeza kubafasha.

Icyo gihe yabwiye IGIHE ati “Uriya musore azahabwa serivisi, akaba azamenyesha umunsi yahisemo tukayimuha.”

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2020 Meya Sebutege yasohoje isezerano maze asezeranya imbere y’amategeko Nzindukiyimana Jérémie n’umukunzi Byukusenge Claudette.

Intandaro yo kwanga kubasezeranya ngo ni uko umusaza witwa Nyabyenda Yohani yari yazindukiye ku Murenge wa Mbazi agiye kurega ko yakubiswe biturutse ku mvururu zavutse hagati ya mushiki wa Nzindukiyimana n’umugabo we.

Uwo mugabo wa mushiki we ngo ni we wakubise Yohani bimuviramo uburwayi.

Nzindukiyimana avuga ko ubwo izo mvururu zabaga yahageze atabaye kimwe n’abandi ariko atigeze arwana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *