Gutoroka gereza bimaze kuba umuco muri Uganda

Byemezwa ko izo mfungwa zahungiye mu misozi iri ku birenge by’umusozi wa Moroto

Abategetsi bavuga ko imfungwa zirenga 200 zaraye zitorotse gereza yo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Uganda bituma ubuzima buhagarara mu mujyi iherereyemo, mu gihe inzego z’umutekano zigerageza kuzikurikirana.

Amakuru avuga ko izo mfungwa zishe umusirikare umwe ubwo zatorokaga gereza ya Moroto, mbere yuko zihungira mu misozi.

Abasirikare n’abacunga-gereza barimo gukurikirana abo batorotse, amakuru avuga ko batorokanye imbunda 15 n’amasasu.

Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko imfungwa ebyiri zari zatorotse zongeye gufatwa naho ebyiri ziricwa.

Iyo gereza yubatse ku birenge by’umusozi wa Moroto, ahantu hitaruye umujyi wa Moroto.

Nkuko inkuru y’ibiro ntaramakuru Associated Press ibivuga, izo mfungwa ziyambuye imyenda y’umuhondo iziranga ubundi zihungira mu misozi zambaye ubusa mu kwirinda ko hagira uzitahura.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko kurasana kwabayeho kwatumye ubuzima buhagarara mu mujyi wa Moroto.

Moroto ni wo mujyi mukuru wo mu karere ka Karamoja, kazwiho kurangwamo umutekano mucye uterwa no kwiba amatungo n’ibikorwa by’urugomo rukoreshejwe imbunda, nkuko umunyamakuru wa BBC Patience Atuhaire uri i Kampala abivuga.

Uyu munyamakuru wa BBC yongeraho ko gahunda ya leta yo mu myaka ya 2000 yo kwaka intwaro abaturage bazitunze bitemewe n’amategeko yatumye nyinshi ziva mu maboko y’abasivile, ariko ko hakomeje kubaho ubushyamirane bwa hato na hato mu baturage.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *