Gisagara naho barajijwe muri stade

Aba bafashwe barajwe muri Stade ya Gisagara ahazwi nko muri Gymnase, bahabwa inyigisho ndetse bacibwa n’amande ya 5000 Frw mu rwego rwo kubereka ko kurenga ku mabwirza ari icyaha gikomeye no kwereka n’abandi batarabasha kumva ko bagomba kubahiriza amabwiriza bazajya babihanirwa.

Bamwe mu baturage baraye bafatiwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gisagara, bavuga ko ubusanzwe icyorezo cya COVID-19 kibahangayikishije kuko cyanamaze kugera mu Karere kabo bityo ko bari bakwiye kumva neza uburemere bwacyo.

Siborurema Evariste wo mu karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruramba wafatiwe mu karere ka Gisagara aho yagiye gupagasa, avuga ko nyuma yo kuva mu kazi akora, yahise ajya mu kabari kwica akanyota akaza gufatirwamo mu masaha ya saa mbiri.

Avuga ko ubusanzwe no mu karere k’iwabo yari asanzwe akunda kwinywera inzoga, ariko ngo nyuma yo gufatwa akarazwa muri stade, atazongera no gutekereza inzira igana mu kabari.

Siborurema ati “abantu ntabwo dukwiye gushukwa n’inyota ngo turenge ku mabwiriza yo kwirinda ngo tugiye kwica inyota, ubu jyewe nubwo korona izaba yarangiye nazinutswe akabari kuko ibyo nahuye na byo byanyigishije cyane kandi najye nzabyigisha abandi.”

Uwitonze Dativa wo mu Kagari ka Rwamiko mu  Murenge wa Muganza wafashwe asohotse mu rugo atambaye agapfukamunwa agiye guhaha ibyo bararira kuri butike baturanye, avuga ko yahise ahura na polisi igahita imutwara akarara ukubiri n’abana ndetse bakarara ubusa, avuga ko isomo ahakuye azaribwira n’abandi bose.

Uyu mubyeyi uvuga ko asanzwe ava mu rugo yambaye agapfukamunwa ariko bwo yagiye yihuta bigatuma agenda atakambaye.

Ati “Naraye ukubiri n’abana bato, baburaye nanjye ndazwa muri stade, bamvanye Gishubi ndara muri Ndora, ariko ubu nahaboneye isomo rikomeye.”

Umuyobozi wungurije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul avuga ko bahagurukiye guhangana n’abica amabwiriza mashya yo kwirinda koronavirusi, akavuga ko igihe kibaye kinini babigisha kwirinda, ariko hakaba hari abakomeje kudohoka.

Ati “Hakomeje hakabaho kudohoka cyakomeza kikatwugariza kigafata n’abandi benshi, ni yo mpamvu abaturage ba Gisagara n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye kumva ko kitareba bamwe ahubwo ari buri wese kugira ngo dufatanye kukirwanya ,kuko abantu badafite ubuzima, ubukungu burazahara n’imibereho myiza ntabwo yagerwaho.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *