Gikondo . abaturage bishimiye ukuntu umuyobozi wa ADPR atandukanye nkuko babitekerezaga

Biba byiza iyo umunyu akebuwe maze akisubiraho amazi atararenga inkombe . erega kubona umuntu ukuburira n’umugisha ndetse udakunzwe kubonwa n’abenshi . ndetse n’umuntu ubashije kugira ubwo butwari bwo kwemera amakosa ye adasajije imigeri yagakwiye gushimirwa cyane cyane ko bimutera imbaraga .

Ni yo mpamvu dushimira umuyobozi w’urusengero rwa ADPR karugira afatanije n’abayoboke be babashije kwisubiraho bagahindura uburyo bw’imisengere ,ndetse ibyo bikaba byaratumye abantu batuye muri uyu mudugudu bumva banishimye ndetse bakanafashirizwa muri uru rusengero.

Uyu muyobozi yiyamye abateza akavuyo murusengero bavuga cyane abasaba gucisha make cyane ko abo baba babwira ari abaje gusenga Atari ngombwa k basakuza , ibyo kandi bikaba bireba amakorari . ataciye kuruhande yatangaje ko uzafatwa asakuza azahita amusohora

Impamvu benshi batanga akaba ari iyuko uyu muyobozi akimara kumenya ikibazo bafite yihutiye kugishakira umuti atabanje kwihagararaho . ibintu byatunguye benshi .ubu muri uyu mudugudu ntarusaku rukiharangwa bitewe n’uru rusengero .

Twasoza tugira abandi inama yo kwemera inama no guhanwa igihe bibaye ngombwa kuko burya ngo wo igihano  kigirira umuntu akamaro nubwo usanga bigorana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *