Gikondo: Abaturage baratakamba kubera urusaku rw’insengero zihakorera bakanagira icyo bisabira leta

Hari hashize igihe kitari gito hatongeye kuvugwa cyane iby’insengero zo mumugi wa Kigali , inyinshi zakoze ibyo zategetswe kugirango zongere gukora nko kubaka ubwiherero, gutunganya ubusitani, parikingi kuvugurura zikaba nziza . izitarabikoze zarafunzwe  kandi rwose turashimira leta ko itureberera ibyiza twakagokambye kugira ubu usanga nta kajari kakirangwa mu nsengero.

Byose byari biza nk’igihe hatangwaga itegeko ryo kudasakuza mu gihe cyitwa gusenga nkuko benshi babyita wasangaga uturanye n’urusengero ariko ntiwumve urusaku nabyo rwose byari byiza . gusa umuntu yibaza niba twe nk’abanyarwanda tutakagombye gufata imyanzuro mbere yuko abayobozi batwihanangiriza erega nitwe bigirira akamaro .

Niyo mpamvu abaturage batuye igikondo mu kagari ka karugira binubira abayoboke ba ADEPER kubera urusaku bagira .

Twaganiriye numwe utashatse kutangaza izina rye maze agira ati “usanga uru rusengero basenga hafi buri munsi niba bajya basiba ni nka rimwe mucyumweru , ibyo twe ntacyo bidutwaye ahubwo bibagirwa ko baturanye n’abaturage maze baba basenze kumanwa bagasakuza kuburyo umuntu ataryama noneho bwo baba basenze nijoro bagaterura amabati .twasabaga ko rwose leta yakwiga kuri iki kibazo .”

Muri kano kagali nanone niho usanga abantu bagenda basakuza ngo bari kwigisha ijambo ry’imana , ukibaza niba hari abo itegeko rireba nabo ritareba .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *