Evariste Ndayishimiye nakomeza iyi ngeso abaturage be bazamunangura

Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Burundi yatangaje ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu aho Evariste Ndayishimiye w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi yaje imbere n’amajwi 68,72%.

Iyi komisiyo y’amatora yatangaje ko hiyandikishije gutora abantu bagera kuri miliyoni 5,115, 418 naho abatoye bakaba ari 87% byabo.

Urutonde rw’uko abakandida barindwi bakurikiranye mu majwi yatangajwe:

  • Evariste Ndayishimiye (CNDD-FDD) – 68,72%
  • Agathon Rwasa (CNL) – 24,19%
  • Gaston Sindimwo (UPRONA) – 1,64%
  • Domitien Ndayizeye (Kira Burundi) – 0,57%
  • Léonce Ngendakumana (FRODEBU) – 0,47%
  • Nahimana Dieudonné – 0,42%
  • Francis Rohero – 0,20%

Mu matora y’abadepite ishyaka CNDD-FDD naho ryagize imyanya myinshi kuko ryagize amajwi 68% rikurikirwa na CNL ryagize 22%, UPRONA igira 2%, abandi bakandida bigenga n’amashyaka bagira amajwi atageze kuri 1%.

Evariste Ndayishimiye watorewe  kuba Perezida wa cyenda wa repubulika y’u Burundi muri manda y’imyaka irindwi iri imbere. Mu bikorwa bye biri gutungura abantu harimo kwikorera ijerekani y’urwagwa nkuko umuco w’iburundi ubiteganya agaherekezwa n’umugore we yikoreye igiseke bagatura abaturage ubundi bagasangira

Muri iryo sangria umukuru w’igihugu yagaragaye anywera ikigage cyangwa u rwagwa mu gicuma yajombyemo umuheha aribyo byatumye abantu benshi bavuga ko abaturage bazamuroga naramuka akomeje iyo ngeso kuko nta bwirinzi agaragaza kuburyo umuntu ashatse kumuroga byaba nko kuzimya buje

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *