Impamvu abakobwa b’iki gihe batacyambara amakariso iyo bari mu ruhame ayishyize ahagaragara. Mbega ubushyuhe!!!! Twumiwe pe… Udafite imyaka 18 ntasome iyi nkuru

Namubajije niba bishoboka ko mu myambarire ye umukobwa ashobora kugenda atambaye ikariso nuko ambwira ko ari uburenganzira bw’umukobwa kwambara uko abyifuza.

Yagize ati “Kuri njyewe nta tegeko na rimwe rivuga ko umukobwa akwiye kwambara ikariso, ni nde wabivuze se? Niba atayikunda se cyangwa se imubangamiye kuki abantu bumva ko akwiye kuyambara?”

Yakomeje agira ati

“Si itegeko ni nk’uko n’umuhungu ashobora kutambara isengeri, umukobwa wese ntabwo akwiye kwambara isutiye cyangwa ikariso ntabwo aba yaciye inka amabere, buriya iba itamufashije kandi yumva ari bwo yisanzuye.”

Uko abandi bafata umukobwa utambaye ikariso Ibivugwa n’uyu mwari hari abatabikozwa, bavuga ko umukobwa akwiye kwambara akikwiza ahereye ku kenda k’imbere. Umukobwa witwa Christine w’imyaka 25 yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati

“Ubundi umukobwa wese akwiye kwambara imyenda y’imbere, rero iyo atayambaye ikariso njye nibaza ikiba cyabiteye nkakibura.”

Yungamo ati

“Iyo atambaye ikariso ahari haba hari ikindi kiba kibyihishe inyuma, njyewe nta kintu mbiziho sinzi impamvu baba babikoze uko ariko birumvikana ko baba biyerekana ahari banigurisha, ababikora ushobora no gusanga ari indaya.”

Umusore witwa Samuel w’imyaka 28 avuga ko kuri we ibyo abifata nk’ibigezweho kandi ko umuntu akwiye kwihitiramo uko yambara ntihagire ubifata nabi.

We avuga ko atabyemera, ariko ko utambaye ako kenda k’imbere atahita aciribwaho iteka, kuko nta kibi kidasanzwe aba yakoze.

Agira ati “Kuri njye mba numva ntabishyira muri rusange, ahubwo uwumva abikunze njye numva ari uburenganzira bwe ariko ku ruhande rwanjye mba numva bagakomeje imyambarire isanzwe bakambara utwenda tw’imbere. Hari abantu bakunda kujyana n’ibigezweho biterwa n’umutima w’abantu tugenda tujyana n’ibigezweho.”

Umukobwa w’imyaka 27 wundi yabwiye Izuba Rirashe ko abenshi mu bo azi batambara utwenda tw’imbere babiterwa n’uko bakuriye hanze, ati

“Ntabwo wapfa kunenga umuntu kandi yarakuriye wenda ahantu ibyo ntacyo bitwaye.”

Akomeza agira ati

“Njye ariko nabagira inama yo kugaruka ku muco nyarwanda, turi Abanyarwanda n’iyo wabikora nta kindi ugamije hari abashobora kubikekamo ko uri indaya uri kwimurika ngo ukurure abagabo, kandi njye mbona ari ukurengera kwambara nta kenda k’imbere karimo.”

Umuhanzi w’imideli Christine Mbabazi avuga ko mu bakobwa ijana, batatu muri bo baba batambaye utwenda tw’imbere. We ashimangira ko abakobwa b’i Kigali bagenda batambaye utwenda tw’imbere abenshi ari ababa bambaye utwenda tubafashe cyane banga ko ikariso yakwishushanya inyuma (ku kibuno) ariko ko nta zindi mpamvu ziba zibyihishe inyuma.

Sinzi niba hari abakobwa bagenda batambaye imyenda y’imbere. Ntibikwiye umwari w’u Rwanda kwiyandarika bigeze aho. Kuri njye mbona biterwa ahanini n’uburere baba barahawe n’ababyeyi.

Ndayambaje Emmanuel, w’imyaka 28, umumotari ati “Numva abakobwa nk’abo bajya bagenerwa inyigisho zihoraho kubera ko iyo myambarire ntihesha agaciro igihugu cyacu, si umuco nyarwanda. Ibyo bintu ndabyumva njya mbibona ariko nta kintu wabikoraho keretse nko kubashyira mu mahugurwa. Ibyo bintu bije vuba kera ntibyabagaho.”

Gashaija John, w’imyaka 25, umuganga, we uku ni ko abyumva:

“Ntabwo ari ibintu byiza habe na gato, si umuco mwiza njye navuga ko ari ugushyigikira ubusambanyi kuko niba uzi ko ugiye ahantu hari bube hari abantu benshi batandukanye wowe ugahitamo kugenda utambaye akenda k’imbere mbona ko ari umuco wo gushyigikira ubusambanyi ni ko nabivuga. Bitewe n’uburyo umuryango nyarwanda umeze ibyo bintu ntibyari bikwiye.”

Niba hari abakobwa batacyambara imyenda y’imbere byaba ari iterasoni. Byaba ari ikibazo kuri sosiyete nyarwanda. Ubwose byagenda bite uwo mukobwa wambaye atyo aramutse akoze impanuka akenda yambaye kakeyuka.”?

uhawe ikaze nawe kwiyumvira icyo ikigo cy’igihugu gishinzwe umuco icyo kibivugaho ni mu nkuru yacu itaha

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *