Covid19: Kubera ifungwa ry’amashuri hamwe bahagize ibiraro by’inkoko

Icyemezo cya leta ya Kenya cyo gufunga amashuri yose kugeza mu kwezi kwa mbere umwaka utaha mu kwirinda coronavirus cyatumye amashuri menshi yigenga agorwa no kubaho, nkuko bikubiye muri iyi nkuru y’abanyamakuru ba BBC Basillioh Mutahi na Mercy Juma.

Ibyumba by’ishuri ribanza rya Mwea Brethren School, ubundi mbere byumvikanagamo amajwi y’abana biga, ubu byumvikanamo imvage y’urusaku rw’inkoko, zirimo iziteteza n’izibika.

Ku kibahu, imyitozo y’inganyagaciro zo mu mibare (équations) yasimbuwe n’ingengabihe y’ikingira ry’inkoko.

Joseph Maina ni we nyir’iri shuri riri rwagati muri Kenya. Byabaye ngombwa ko atekereza kuri ubu bworozi kugira ngo agire amafaranga na macye yinjiza kuko gutanga uburezi ntacyo bikimwinjiriza.

Ibintu byari bikomeye kuri we by’umwihariko mu kwezi kwa gatatu, ubwo amashuri yose yategekwaga gufunga imiryango, kuko yari acyishyura inguzanyo (ideni) ya banki, bimusaba ko yongera kugirana ibiganiro nayo.

Ku ikubitiro, byabaye nkaho bimurangiranye, ariko “twafashe icyemezo ko tugomba kugira icyo dukora [ku ishuri] kugira ngo dukomeze kubaho”, nkuko Bwana Maina yabibwiye BBC.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *