Covid 19: Kubera kwirara, amasoko abiri akomeye y’umujyi wa Kigali yashyizwe mu kato

Mu minsi itatu gusa abantu 219 biganjemo abakuwe mu isoko rya kijyambere rya Nyarugenge, iryo kwa Mutangana no muri Minisiteri zitandukanye basanganywe Coronavirus.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yagize ati “Kubera n’imiterere y’akazi ko mu isoko, ukuntu abantu baba baganira, abacuruza n’abagura, ugasanga abantu bicaye bateye intebe bari kuganira umwe ku wundi, nk’aho COVID-19 itariho.”

Yatangaje ko kuva mu kwezi gushize, byatangiye kugaragara ko mu masoko harimo ikibazo ku bakarani bafasha abacuruzi n’abakiliya, baraburirwa ariko ntibakomeza kubahiriza amabwiriza.

Ati “Hari ikibazo cyo kwirinda ubu burwayi ndetse hari abo wumva basa n’aho batemeranya natwe ku mabwiriza tubabwira ko iyi ndwara yica, ni nk’aho hari abatemera ubukana bw’iyi ndwara.”’

Nyuma yo kubona ukuzamuka kudasanzwe kw’imibare y’abanduye Coronavirus, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro wo gufunga isoko rya Nyarugenge n’iryo kwa Mutangana i Nyabugogo mu minsi irindwi.

Mu rwego rwo gukurikirana abahuye n’abanduye, biteganyijwe ko abakorera muri ayo masoko bazapimwa Coronavirus ndetse aho bakoreraga hagaterwa imiti.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka 2453 banduye mu bipimo 334 270 bimaze gufatwa, 1648 barayikize mu gihe 797 bakiri mu bitaro naho umunani bitabye Imana.

Hagati aho imidugudu imwe nimwe yari muri gumamurugo yakomorewe harimo indamutsa, intiganda na tetero yo mu kagati ka Tetero umurenge wa Muhima, akarere kaNyarugenge akagari ka Kigeme (ukuyemo umudugudu wa Gakoma) mu murenge wa Gishaka, Akagari ka Ruhanga Umurenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe naho mu karere ka Nyamasheke hakomorewe utugari twose two mu murenge wa Gihombo

Icyakoze hari imidugudu yagumishijwe muri guma murugo yo mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Gasaka, akagari ka Kigeme, umudugudu wa Gakoma

mu ri make ni vamo nanjye njyemo  urebye ukuntu isimburanwa ryakozwe

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *