Byamenyekanye uburyo imodoka ya Perezida Habyarimana yageze mu Budage

Nyuma y’imyaka yari imaze mu Rwanda, Imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz 300 SEL yahoze itwara Perezida Juvenal Habyarimana atarapfa, ndetse bivugwa ko ari nayo yari yagiye kumufata ku kibuga cy’indege tariki 6 Mata 1994, umunsi arasirwa mu ndege, yajyanywe mu Budage aho bivugwa ko yaguzwe akayabo k’amafaranga, mu gihe abari bayitunze batari bazi ko ari imari ikomeye cyane babitse.

Perezida Juvenal Habyarimana, ni umwe mu bayobozi batunze imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz 300 SEL yari igezweho mu myaka y’1990, we akaba yarayitunze igisohoka mu ruganda kuko yakozwe mu 1991.

Imodoka y’uwari Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda n’ubwo yari yakozwe ifite izindi bimeze kimwe, yari ifite umwihariko nk’iyagenewe umunyacyubahiro, ndetse mu Budage byari bizwi binanditse ko iyo modoka izajya itwara Perezida w’igihugu u Budage bwategetse igihe gito butarasimburwa n’abakoloni b’Ababiligi.

Iyi modoka ye yari ifite imiryango ine, ndetse moteri yayo igakurura amapine y’imbere n’ay’inyuma icya rimwe (Four wheel drive, 4WD).

Ni imodoka yapimaga ibilo 1890 nta mushoferi urimo, ikagira ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wo hejuru w’ibilometero 225 ku isaha. Ubu bwoko bwabaga bufite uburebure bwa metero 5.2 n’ubugari bwa metero 1.8.

Iyi modoka yatwaraga Perezida w’u Rwanda ifite ibirango by’imodoka itwara Umukuru w’igihugu, yaje kugurwa mu cyamunara maze ihabwa ibirango by’imodoka isanzwe, yambikwa RAB 777 B.

N’ubwo bishoboka ko iyi modoka yaciye mu maboko ya benshi, uyiheruka vuba ni uwitwa Rebero Anaclet, uyu akaba ari umugabo utuye ahitwa Sahara mu murenge wa Kimihurura munsi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Aganira n’kinyamakuru Ukwezi ducyesha iyi nkuru, Rebero Anaclet yavuze ko agura imodoka atari abizi ko yahoze ari iya Perezida Habyarimana ariko aho yabimenyeye ngo byaramutangaje.

Yayiguze amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirindwi, ariko iza gukora impanuka yangirika akuma kitwa Bosch bimusaba kugatumiza mu ruganda mu Budage ariko hashize igihe atarakabona, imodoka imara igihe iparitse ku muhanda aho muri Sahara.

Iki gitangazamakuru cyakomeje kivuga ko iyi modoka itakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda, kuko hari amakuru yashimangiraga ko umunyamahanga wamenye ibyayo yashatse uko yayigeza mu Budage bakamuha akayabo n’ubwo tutamenye neza ingano yayo.

Rebero Anaclet bamubeshye ko imodoka ye bagiye kuyisenyera mu yindi birangira bayigurishije agatubutse mu Budage

Rebero Anaclet nawe yahamije aya makuru, avuga ko imodoka ye yayiguze n’umugabo w’umukire wo muri Sudan amubwira ko ashaka kuyibagira mu yindi nkayo afite (Gukuramo ibyuma akeneye akabishyira ku ye) ariko ngo nyuma yaje kumenya ko yamubeshyaga kuko yayurije indege akayijyana ku ruganda mu Budage.

Ubusanzwe inganda nyinshi zikora imodoka hirya no hino ku isi, ziha agaciro cyane imodoka zo ha mbere ziba zarashaje ariko zikigaragaza umurage n’umwihariko wazo ku gihe cyazo.

By’umwihariko iyo modoka yo, yari imari ishyushye kuko yaguzwe igenewe Perezida w’u Rwanda. Amakuru akomeza avuga ko uwajyanye iyo modoka mu Budage yaba yarahawe amafaranga menshi ashobora no kugera kuri miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *