Breaking News: Abafite ibinyamakuru bikorera kuri murandasi bashyiriweho uburyo bwo kwinjiza amafaranga angana 1000$ Kukwezi >>>Reba uko bikorwa

Google Adsense ni porogaramu ya mudasobwa yashyizweho na Google kugirango ifashe abafite ibitangazamakuru ndetse n’izindi mbuga zikorera kuri murandasi uburyo bwo kwinjiza amafaranga binyuze mu matangazo inyuza muri izo mbuga zabo.

Muri iyi nkuru fiesta250.com igiye kukwereka uburyo wasimbuza google adsense ubundi buryo bwa Amazon bushobora kuguhemba menshi kurusha ayo Adsense zinjizaga buri kwezi ku kinyamakuru cyawe. Ese koko urashaka ko urubuga rwawe rwinjiza amafaranga menshi? Niba ari yego soma iyi nkuru yose uyirangize.

By’umwihariko, niba ufite ikinyamakuru gisurwa n’abantu benshi (Traffic) batuye hanze y’igihugu utuyemo, ubu buryo bw’Amazon bugiye kugukorera ibitangaza kuko bwinjiza amafaranga menshi cyaane ku kwezi ugereranije na Google Adsense.

Amazon imaze igihe kinini ikorera ubucuruzi kuri murandasi abantu benshi bayihitamo bitewe n’uko bakora kandi neza, guhitamo kwamamazanya nabo rero ntabwo waba wibeshye kuko barizewe kandi baguha amafaranga menshi ugereranije nahandi wakoreraga.

Ese ikiswe Amazon native shoping niki ariko se kandi bikora bite?

Kubamenyereye neza amatangazo ya google adsense  nababwira ko akora kimwe neza n’Amazon Native Shopping Ads gusa yo yerekana amatangazo ashingiye kubicuruzwa byayo kuko iyo umaze gushyira kode baguha, amazon yo igenzura neza ibyo ushyira kuri kurubuga rwawe ishingiye kumagambo y’ingenzi wandika maze ikanyuzamo amatangazo ajyanye n’ibyo wandika kurubuga.

Bitandukanye na AdSense, hano uzabona amafaranga ava kurubuga rwawe rwose.

Wibuke ko Amazon nayo yishyura kubindi bicuruzwa byaguzwe n’abakoresha urubuga rwawe.Kugirango bikworohereze kubyumva, dore urugero:

Reka tuvuge ko hari umuntu witwa  MUNYANEZA yasuye urubuga rwawe:

Munyaneza akanda kuri rimwe mu matangazo y’Amazon ari kurubuga rwawe, noneho akajya kurubuga rw’Amazon akoresheje umuyoboro(Link) ivuye kur’urubuga rwawe;maze akagira kimwe mubicuruzwa by’amazon agura icyo gihe wowe ubona komisiyo iri hagati ya 4%-8% ukirikije igiciro cy’igicuruzwa aguze.

Reka nguhe urugero ruto kugirango ubyumwe neza, tuvuge ko MUNYANEZA yaguze ibicuruzwa bihagaze mu madorari 100 aha rero 4% ya 100$ ni 4$

Ubwo rero urumva ko Munyaneza naramuka aguze ibicuruzwa by’amadorari 1000$ wowe ubwawe uraba ufitemo ayawe angana na 40$ kandi ukazakomeza kwinjiza 4% y’ibyo yaguze byose kuko umwirondoro we bahita bawubika.

Niba utari ubizi reka twongere tukwibutseko Amazon arirwo rubuga rwa mbere rw’ubucuruzi ku isi muzikorera kuri murandasi [Internet]

Mugihe umunyamakuru wa fiesta250.com yakoraga iyi nkuru , Amazon yerekanaga ko ifite uburyo butatu bwo kwamamaza:

  • Recommendation Ads: Aha wemerera amazon guhita ishyira amatangazo ahuye neza n’amagambo y’igenzi agize ibyo wandika cyangwa ushyira kurubuga rwawe.
  • Search Ads: Ahangaha Amazon uyemerera gushyira amatangazo kurubuga rwawe hagendewe kubyo abarusura bakunda kuza bashaka.
  • Custom Ads: Aha wemerera amazon kwerekana ibicuruzwa wowo ubwawe wahisemo ko byagaragara kurubuga rwawe.
Izi nizo Kode Amazon iguha maze ukazishyira muri website yawe
Uburyo ureba amadorari wakoreye

       

Mu nkuru  yacu itaha turaza kukwereka uko bikorwa biba ubikeneye cyane twandikire muri comment aho hasi cyangwa kuri email: business@fiesta250.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *