Beyonce yasabyeko umwiraburakazi wishwe na polisi mu mezi 3 ashize yabona ubutabera

Umuhanzikazi Beyoncé Gisele Knowless yasabiye ubutabera umugore w’umwirabura witwa Breonna Taylor wishwe n’abapolisi muri Leta ya Kentucky mu mezi atatu ashize.

Mu ibaruwa yandikiye uhagarariye ubushinjacyaha mu Mujyi wa Kentucky, Daniel Cameron, yamubwiye ko abapolisi batatu bagize uruhare mu iyicwa rya Breonna bakwiye gukanirwa urubakwiye.

Yamusabye kugaragaza agaciro k’ubuzima bw’uyu mwiraburakazi ati “Ntureke iki kirego kirangirira aho nta gikozwe nyuma y’ibintu biteye ubwoba byabayeho.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko ‘Hari ibintu bibiri byabaye birimo urupfu rwa Breonna Taylor, kudakurikirana abamwishe ndetse no gukererwa kugira igikorwa’.

Taylor wari ufite imyaka 26 y’amavuko yarashwe inshuro umunani ubwo yari aryamye mu rugo iwe mu Mujyi wa Louisville ku wa 13 Werurwe ubwo abapolisi bariho basaka ibiyobyabwenge. Byaje kugaragazwa ko mu rugo iwe nta muntu ucuruza ibiyobyabwenge wari uhari.

Aba bapolisi bose uko ari batatu; Jonathan Mattingly, Brett Hankison na Myles Cosgrove; nta n’umwe wigeze afungwa cyangwa se ngo birukanwe ku kazi kabo.

Bavuze ko babanje gukomanga mbere yo kwinjira mu rugo iwe bakanamwibwira ariko abatangabuhamya bavuga ko batigeze babikora.

Beyoncé yakoze ibi nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi iba yakurikiye urupfu rw’umwirabura witwa George Floyd uherutse kwicwa n’umupolisi wo muri leta ya Minnesota amutsikamiye ku ijosi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *