Ba Nyamuberwaninkindi bakomeje kwiyongera muri iyi si

Abakoresha urubuga rwa Instagram bakundaga kubona amafoto acicikana y’umugabo n’umugore bakundanaga [Kuri ubu barabana bamaze kuba umugire n’umugabo] ndetse bakaba bakunze kwambara imyenda isa.

Iyi Couple y’uwitwa Antoine na Mignone ntago ikunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru cyane ko nta bikorwa byatuma ijyamo cyane irakora. Kubera amafoto ateye amabengeza y’iyi couple umunsi ku wundi abakurikira uyu mugabo cyangwa uyu mugore bagendaga bisukiranya.

Nyuma yabo rero kuri ubu hadutse undi mugabo witwa James Mwangi Maina ukomoka mugihugu cya Kenya, uyu mugabo ariko ntabwo azwi cyane gusa mubyo yizera yumva ko ariwe mugabo wambara neza muri afurika.

Bwana Mwangi , n’umugabo ufatwa nk’impirimbanyi y’ubwigenge muri Kenya, nubwo bwose Atari umuyobozi ariko aba muzi bemeza ko ntacyo yumva atakora kugirango abaturage ba Kenya bagire ukwishyira bakiza muri byose.

Uyu mugabo kandi kuri ubu azwiho kwambara akajyanisha muri byose, kuko mu mumyambaro ye haba hakubiyemo amabara yose , guhera ku masogisi, inkweto, ipantalo n’ikoti ushobora gutekereza ko bitabaho kuko akenshi hari ibyo yambara abamubonye bose bakumirwa.

Kugirango umure nka we, Mwangi agira ati:James Maina Mwangi ngo yumva ariwe mugabo wambara neza muri Afurika

Mwangi kuri ubu afite imyenda igera kuri 160 itandukanye. Afite inkweto zirenga 200 hamwe byibura ni ingofero 300 yambara kenshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *