ASSOMUSIYO: Inyigisho ya Padiri Yeremiya yatunguye benshi

IKUZO RYA BIKIRA MARIYA NI AMIZERO Y’ABEMERA YEZU KRISTU WADUPFIRIYE AKAZUKA. Amasomo n’inyigisho ku munsi mukuru ukomeye wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru. 15/Kanama

 

Amasomo:

Hish 11, 19a; 12, 1-6a. 10a

Zab 45(44)

1Kor 15, 20-27a

Lk 1, 39-56

 

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 11, 19a; 12, 1-6a.10ab)

 

Nuko Ingoro y’Imana yo mu ijuru irakinguka, n’Ubushyinguro bw’Isezerano bugaragarira mu Ngoro yayo. Ikimenyetso gikomeye kigaragara mu ijuru, yari umugore wisesuye izuba, ukwezi kuri munsi y’ibirenge bye, naho ku mutwe atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri. Yari atwite kandi ariho atakishwa n’ibise, n’imibabaro y’iramukwa. Nuko ikindi kimenyetso kigaragara mu ijuru: cyari Ikiyoka nyamunini, kandi gitukura nk’umuriro, kikagira imitwe irindwi n’amahembe cumi n’amakamba arindwi kuri iyo mitwe, uko ari irindwi. Umurizo wacyo usakuma igice cya gatatu cy’inyenyeri, uzihananturira ku isi. Icyo Kiyoka rero, gihagarara imbere y’uwo Mugore wari wegereje kubyara, kugira ngo giconcomere umwana ukivuka.

Nuko abyara umwana w’umuhungu: ugomba kugenga amahanga yose n’inkoni y’icyuma. Maze uwo mwana we ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo y’ubwami. Hanyuma umugore ahungira mu butayu, aho Imana yamuteguriye umwanya. Hanyuma numva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru riti « Ngiki igihe cy’ubucunguzi kiregeze, igihe cy’ububasha n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutegetsi bwa Kristu wayo.»

 

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

 

ZABURI: Zab 45(44)

 

Inyik/ Urahirwa Bikira Mariya, aho uganje mu ikuzo ry’Umwana wawe.

 

Umva mukobwa, itegereze maze utege amatwi,

ibagirwa igihugu cyawe n’umuryango uvukamo,

maze umwami abenguke uburanga bwawe.

 

Ni we mutegetsi wawe emera upfukame imbere ye.

Nuko rero mwari w’i Tiri abakungu bo muri rubanda,

bazakugana bitwaje amaturo, ngo bagushakeho ubutoni.

 

Umukobwa w’umwami nguyu atungutse arabagirana,

yarimbanye umwambaro utatse zahabu,

bamuhingutsa imbere y’umwami bamutatse.

 

Ahagerana n’abakobwa bagenzi be bamuherekeje,

babinjiza mu Ngoro y’i Bwami,

batambagirana ibyishimo n’ubwuzu.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1Kor15, 20-27a)

 

Bavandimwe, Kristu yazutse koko mu bapfuye, aba Umuzukambere koko mu bapfuye bose. Nk’uko kandi urupfu rwakuruwe n’umuntu umwe, ni nako izuka ry’abapfuye ryazanywe n’umuntu umwe. Kimwe n’uko bose boramye bitewe na Adamu, ni na ko bose bazasubizwa ubugingo biturutse kuri Kristu, nyamara buri wese mu rwego rwe. Uw’ibanze ni Kristu, nyuma hateho abamuyobotse igihe azazira. Nuko byose bizarangire igihe azegurira ubwami Imana Se, amaze gusenyagura ikitwa ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha cyose. Kuko agomba kwima ingoma, kugeza ko  azashyira abanzi be bose munsi y’ibirenge bye. Umwanzi w’imperuka uzarimburwa ni urupfu, kuko byanditswe ngo “Byose yabishyize munsi y’ibirenge bye.”

 

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

 

IBANGO NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluia alleluia;

Uyu munsi irembo ry’Ijuru ryikinguye,

Bikira Mariya yinjiye mu ikuzo ry’Imana.

Bamalayika bo mu ijuru mwese nimwishime,

Alleluya

 

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 1, 39-56)

 

Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire mu mugi wa Yuda. Agera kwa Zakariya aramutsa Elizabeti.

Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. Arangurura ijwi ati “Wahebuje abagore bose umugisha n’Umwana utwite arasingizwa. Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wange angenderere? Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbizanya ibyishimo mu nda yanjye. Urahirwa wowe wemeye, ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba.”

Nuko Mariya na we aravuga ati “Umutima wanjye urasingiza Nyagasani kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wange; kuko yibutse umuja we utavugwaga; rwose, kuva ubu amasekuruza

yose azanyita umuhire.

Ushobora byose yankoreye ibitangaza, izina rye ni ritagatifu.

Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya, bo mu bihe byose.

Yagaragaje ububasha bw’amaboko ye, atatanya abantu birata;

Yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo, maze akuza ab’intamenyekana;

abashonje yabagwirije ibintu, abakungu abasezerera amara masa;

yagobotse Israheli umugaragu we, bityo yibuka impuhwe ze,

nk’uko yari yarabibwiye abakurambere bacu,

abigirira Abrahamu n’urubyaro rwe iteka.”

Mariya yamaranye na Elizabiti nk’amezi atatu abona gutaha.

 

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

 

INYIGISHO

 

Yezu Kristu akuzwe!

 

Uyu munsi Nyagasani Yezu Kristu aje adusanga yuzuye ibyishimo, kugira ngo atwereke Mama we mu ikuzo rye, uko amarembo y’Ijuru amukingurirwa maze akinjirayo nta cye asize ku isi; ari muri roho ye, ari no mu mubiri we. Yuzuye wese! Yuzuye ubuzima bwa Yezu.

 

Nyagasani Yezu Kristu rero wapfuye akazuka uyu munsi aratwereka Mama we, nk’ikimenyetso cy’ububasha bwe, nk’ikimenyetso cy’intsinzi ye ku rupfu. Ni nk’aho Yezu yatubwiye uyu munsi ati « Ku bankunda no ku banyemera, byose birashoboka. Icyo nshatse nagikora, jyewe natsinze urupfu ntakinanira. »

 

Ubundi tumenyereye kwerekwa abatagatifu ho urugero rw’ubuzima babayemo hano ku isi, batunganiye (uko Roho Mutagatifu yabibashoboje) Yezu Kristu wapfuye akazuka. Bakabaho nk’abana ba Data, kandi bakuzura Roho wa Nyagasani mu buryo bwose. Ndetse na Bikira Mariya akenshi tumwerekwa gutyo mu rugendo rwe hano ku isi, cyangwa se mu byo  we yagiye akora bitewe n’ukwemera yari afite, bitewe n’ukwizera kwe, bitewe n’urukundo yari yuzuye. Mbese navuga nti hari igihe twerekwa Bikira Mariya mu buzima bwe bwa hano mu nsi, kugira ngo tumwigane, kugira ngo tumukurikire duhesha Yezu ikuzo tunogera Data, tuyobowe na Roho Mutagatifu.

 

Uyu munsi rero wo, ufite icyo werekana tutamenyereye mu bandi batagatifu. Iyo duhimbaza ibindi kuri Bikira Mariya cyangwa se amakamba ye n’amakuzo ye, hari ibyo twabona no mu bandi batagatifu, ariko uyu munsi wo ufite akarusho. Yajyanwe mu ijuru n’umubiri we. Ibyo rero nta wundi mutagatifu tubihimbariza! ibyo nta wundi mutagatifu tubihimbariza; nta wundi mutagatifu Kiliziya ihimbaza ko yajyanwe mu ijuru n’umubiri we na roho ye.

 

Ikindi twavuga kuri uyu munsi ku buryo bwihariye, ni uko nk’iyo duhimbaza umunsi wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara umwana w’Imana, turigishwa ko tugomba natwe kwemera Yezu Kristu tukamwakira mu buzima bwacu nk’uko yamwakiriye. Ariko inyigisho y’uyu munsi yo, ntabwo ari ibyo twebwe ubwacu twakorera hano ku isi. Kuko muri twe nta we uhamagarirwa kujyanwa mu ijuru nk’uko Bikira Mariya yajyanweyo. Ntabwo twavuga tuti « Reka rero natwe tugerageze twihatahate (niba hari abihatahata) maze natwe tuzajyanwe mu ijuru dutyo, nk’uko na we byagenze.» Cyangwa se ngo tuvuge ngo « ni we wabikoze reka tumwigane. » Oya ni ubuntu yagiriwe.

 

Mu by’ukuri jye navuga nti ukujyanwa mu ijuru kwe, gufitanye isano n’ugukingirwa icyaha kwe. Muri ibyo byombi, nta cyo Bikira Mariya afitemo uruhare. Ni ikiganza cya Yezu Kristu. Ni Amaraso Matagatifu ya Yezu Kristu; ayamukingiye icyaha, ni na yo yatumye uwo mubiri we utarigeze umenya icyaha, utari kumenya n’ubushanguke. Dushobora kuvuga tuti ”Yewe arahirwa we, none se twebwe tubaye abande?” Ibyo Bikira Mariya yahawe byose bidufitiye akamaro ku buryo bw’agatangaza: ari ukuba yarakingiwe icyaha, ari ukuba yarajyanwe mu ijuru, byose ni ikimenyetso cy’amizero mazima kuri twebwe. Dufashwe akaboko n’uwo Mubyeyi mu izina rya Yezu, dushobora kugundagurana n’icyo cyaha tukagitsinda. Dufashwe akaboko n’uwo Mubyeyi, urugendo rwacu tuzarusoreza iruhande rwabo. Muri we, dufite amizero ko natwe igihe kizagera urupfu rugatsindwa burundu, nk’uko rwatsinzwe muri we, rugatsindwa muri roho, rugatsindwa no mu mubiri. Natwe tukambikwa ikuzo. Hamwe na Bikira Mariya, hamwe n’Abatagatifu bose, muri Yezu Kristu wapfuye akazuka.

 

Uyu rero ni umunsi w’ibyishimo, kubera ko ni umunsi w’amizero yacu. Ni n’umunsi w’intsinzi yacu muri urwo rwego. Uyu munsi rero Yezu Kristu aramutwereka, atari ukugira ngo natwe tuzamuke tumukurikiye n’umubiri no muri roho, ahubwo twifuze kubana na we, bityo tumusabe adutagatifuze koko natwe. Iryo kuzo ritumare agahinda mu bizazane duhura na byo, bikururwa n’urupfu. Mu rupfu tuzi neza ko rudutegereje twebwe byanze bikunze. Uyu munsi, ejo, cyangwa ejo bundi. Muri urwo rupfu rw’abacu rushobora kugira umwe rukaba ruramunyatuye ruramujyanye.

 

Muri byo byose rero,  uno munsi Yezu Kristu aratwereka Umubyeyi Bikira Mariya ubengerana ikuzo ry’ubuzima. Mu buzima bwa roho n’umubiri, kubera ingabire y’urupfu n’izuka bya Yezu Kristu.

 

Uyu munsi ni nk’aho Yezu Kristu amutwereka avuga ati “Muhumure bana banjye, urupfu nararutsinze.” n’aho mwaba mutabibona uyu munsi, ariko igihe kizagera bigaragare. Nimubeshweho n’ayo mizero y’ubwo buzima buzaza. Nimureke kwiheba natsinze urupfu. Ndi muzima.”  Kandi nk’uko nyine tubizi Roho z’abantu bose bamunyuze, ziri mu munezero. N’imibiri iri mu rugendo igana aho ngaho. Nyagasani Yezu Kristu ni muzima muri Bikira Mariya yakujije. Ni muzima, mu bemera iryo kuzo rya Bikira Mariya kandi na bo baritegereje, bakira Yezu Kristu by’ukuri mu buzima bwabo bw’uyu munsi. Abo Roho Mutagatifu yabumbiye hamwe, abo Imana Data yabumbiye hamwe urupfu si rwo rwashoboraga kubatandukanya Yezu yararutsinze.

 

Kuva Bikira Mariya avuga ngo “Karame Nyagasani, ugushaka kwawe nikunkorerweho”, Yezu yabaye umwe na we. Mu kuvuka kwe, nyuma y’amezi icyenda, mu by’ukuri ku biboneshwa amaso ubona ko ari umuntu umwe. Nyuma y’aho Yezu avukiye nabwo ntibabaye babiri kuko bari bafitanye ubumwe butangaje. Urupfu rero ntirwabatandukanyije Yezu yararutsinze, kugira ngo ikuzo ryo mu mubiri w’Umwana, rigaragarire no muri Mama we.

 

Yezu Kristu yakiriwe na Bikira Mariya mu icumbi rye; mu mubiri we, igihe avuze ati “Ndi umuja wa Nyagasani, ibyo ushaka ni bikorwe.” Uwo munsi aramwakira mu buzima bwe, mu nda ye aramutwita! Amwakira nk’umwana we, amwakira iwe. Igihe cyarageze rero Yezu Kristu nawe aravuga ati “Ubu ngubu noneho ngwino nanjye nkwakire iwanjye Mama, ngwino mu ikuzo ryange.”

 

Natwe rero uyu munsi, Yezu Kristu arakomanga ku mutima wacu: “Kingura! Nkingurira!” Kingurira Yezu. Kingurira Umukiza wawe kugira ngo ubuzima bwawe abwigarurire abuturemo. Uwo mubiri wawe awuturemo, aho kuwukoresha ibidafite agaciro; ibishenzi n’ibiShitani. Ururimi rwawe aho kugira ngo ruhore rutukana, ruvumana, rusingize Data, rusingize Yezu, rusingize Roho Mutagatifu, rurate Umubyeyi Bikira Mariya. Amaso yawe aho kuyarebesha ibishenzi n’ibiShitani, uyashengereze Yezu Kristu uri mu Ukaristiya. Ibitekerezo byawe bimurikirwe n’urumuri rwa Roho Mutagatifu. Ibiganza byawe aho kubikoresha urwana cyangwa se ukora ibyaha, ukora aho utagombye gukora, ukora ibyo utagombye gukora, ukorera ibyo utagombye gukorera, ukoresha ibyo utagombye gukoresha, ukorere Yezu. Ukorere Nyagasani Yezu, Umukiza n’Umutegetsi. Ingingo zawe zose zimukorere, aho gukora ibibi. Yezu Kristu aguturemo umuturemo, akubemo umubemo.

 

Yezu Kristu natura mu mutima wawe uyu munsi, muri ubu buzima, nawe azakwakira mu ikuzo rye uture iwe:”Waranyakiriye, ngwino nanjye nkwakire.” Akira Yezu. Ni byo uyu munsi Bikira Mariya aje kukubwira. Himbaza Bikira Mariya wakira Yezu mu buzima bwawe. Himbaza intsinzi ya Bikira Mariya wakira Yezu Kristu Nyagasani. Bityo ubuzima bwawe butangirire hano none uyu munsi, kubengerana ikuzo rya Yezu mu mvugo, mu ngiro, Yezu Kristu ahererwe ikuzo muri wowe by’ukuri.

 

Bikira Mariya rero, naze iwacu nk’uko yagiye kwa Zakariya maze Roho Mutagatifu akahataha, Elizabeti agahanura, ibisingizo bikaririmbwa. Natwe uyu munsi niyinjire mu mutima wacu adukure mu gahinda, adukure mu buhakanyi, adukure mu mujinya mu ngeso mbi, atwuzuze umunezero uturuka ku kwemera Yezu Kristu wazutse mu bapfuye no kubana na we by’ukuri.

 

Ngwino Roho wa Yezu, ngwino mu izina rya Yezu.

Ngwino udusendere nk’uko wasendereye Bikira Mariya; ngwino utsindire imibiri yacu icyaha gishaka kuzayiyobora mu irimbukiro, ahubwo dukurize Yezu mu ngingo zacu zose, bityo tuzakurizwe muri we.

 

Ngwino Roho wa Yezu!

Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya uturengere  uturwaneho.

Bikira Mariya Mubyeyi wajyanwe mu ijuru udusabire.

Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!

 

Padre JEREMIE HABYARIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *