Aragowe Rusesabagina: Nyuma ya Bernard Makuza na Odette Nyiramirimo, undi mutangabuhamya arigaragaje

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru Bwana François Habitegeko yavuze ko inkuru y’uko Paul Rusesabagina yafashwe yamushimishije nk’uko yakwishima yumvise ko Shitani Sekibi yafashwe. Ngo ntaho bataniye kuko bose icyabo ari ukwica, gusahura n’andi mabi yose!

Ku wa Mbere taliki 31, Kanama, 2020 nibwo Urwego rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rufite Paul Rusesabagina ndetse ruhita rumwereka abanyamakuru.

Yabaye inkuru y’umunsi n’ubu ifatwa rye riracyavugisha benshi bibaza uko byagenze n’ikizakurikiraho.

François Habitegeko avuga ko we n’abatuye Nyaruguru bakiriye neza ariya nkuru bakavuga ko kera kabaye uwo afata nka Shitani agiye kugezwa imbere y’ubutabera akisobanura ku byo aregwa nkuko yabitangarije Umuseke.rw dukesha iyi nkuru.

Uyu muyobozi w’Akarere umaze igihe mu nshingano kurusha abandi avuga ko ibitero by’imitwe yaterwaga inkunga na Rusesabagina yishe abaturage benshi bo mu karere ke harimo n’uwahoze ari Perezida w’inama njyanama y’Akarere.

Abajijwe niba kugereranya umuntu na Shitani Sekibi bitaba ari ugukabya, Meya Habitegeko yasubije ati: “ Ntaho bataniye! Ari Satani arica kandi na Rusesabagina yatwiciye abantu! Ubwo se urumva bataniye he?”

Ku ngingo y’uko umuntu ahora ari umwere igihe cyose ibyo ashinjwa urukiko rutarabimuhamya, Habitegeko yavuze ko ibyo ari iby’abanyamategeko kandi ko yizeye ubutabera bw’u Rwanda ko buzakora akazi kabwo.

Umutekano ni wose i Nyaruguru

Meya François Habitegeko yavuze ko akarere ayoboye ubu gatekanye kuko abaturage n’ingabo bakorana mu gucunga ko nta wundi mwanzi wabatungura.

Ku rundi ruhande ariko ngo ntibivuze ko ntawabaca urwaho.

Ati: “Umutekano uraganje muri iki gihe, ingabo zacu ziraturinze, ariko ibyo ntibivuze ko baduciye urwaho batugirira nabi, ariko turindiye iwacu.”

Uyu Rusesabagina wabaga i Burayi no muri Amerika, ari no mu bashinze banateraga inkunga imitwe ihungabanya Umutekano w’u Rwanda irimo MRDC-FLN yanagiye igaba ibitero mu Rwanda.

Biriya bitero byagabwe mu bice binyuranye byo mu Ntara y’Amajyepfo birimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe, byaguyemo bamwe mu banyarwanda ndetse byangiza byinshi birimo imodoka.

Rusesabagina arakekwaho ibyaha birimo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Rusesabagina wafashwe ku bufatanye bw’Inzego z’Ubutabera z’u Rwanda n’iz’Amahanga, ubu acumbikiwe kuri station ya RIB ya Remera.

Uyu mugabo wanagarutsweho muri Filimi Hotel Rwanda igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yamugize icyatwa ko yarokoye Abatutsi benshi bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines nyamara yaritwaye nabi kuko yakaga abantu amafaranga kugira ngo abarokore.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *