Amashyuza yakamye byatunguye abanyarusizi

Mu Karere ka Rusizi umurenge wa nyakabuye akagari ka mashyuza niho Hari amazi ahora abira aya azwi nk’amashyuza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 24 kanama nibwo abaturage bo muri aka gace batungurwaga no gusanga ahari Aya mashyuza yakamye mu gihe harabemezaga ko bahaciye ku mugoroba ahari bakaba bavugako yaba yakamye mu ijoro ryakeye.

Bamwe mu bo twasanze Aho aya mashyuza yabaga bavuzeko ibyo babonye bidasobanutse ko ndetse ari ubwambere babibonye kuva batura muri ako gace nabahavukiye ngo ni ubwambere baba babonye akama.

Aya mashyuza yari kimwe mu bintu byakururaga abakerarugendo bazaga baje kuyareba Dore ko bamwe mubasobanukiwe ibyayo bavugako avura indwara nyinshi harimo n’amavunane n’umunaniro ukabije.

Gusa bamwe mubantu baho bagiye bavugako ayo mashyuza ashobora kuba abamo imyuka mibi cyangwa amashitani Aho ngo harabantu bagiye bahiyahurira mu buryo budasobanutse, bamwe mubana twahasanze batubwiyeko harigihe bajyagamo bagiye koga bakagaruka babyimbye inda.

Ubwo twakoraga iyinkuru hari hataratangazwa icyaba cyateye uku gukama gusa nibimenyekana tuzabibagezaho mu nkuru a zubutaha.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *