Amakimbirane yo murugo yatumye umugabo aniga umugore we arangije nawe ariyahura

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 01 Ukwakira 2019, umwarimu witwa Jean Bosco Ndoli Hatangimana wigishaga kukigo cya Groupe Scolaire ya Cyapa, yishe Umugore we amunize, maze arangije kumuniga nawe ahita yiyahura.

Uyu mwarimu wigishaga kuri iki kigo giherereye mu mudugudu wa Rwerere, Akagari ka Gashoro, Umurenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, yishe uyu mugore we bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane mu rugo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwerere Aloys Nsengimana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Ndoli Hatangimana yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore kandi ngo bari barabunze kuva kera.

Yagize ati: “ Dukeka ko Ndoli yishe umugore we kubera amakimbirane bari basanganywe. Inzego zarabunze kuva kera tugira ngo ahari ibintu byagiye mu buryo ariko twatunguwe no kubona uko byagenze.”

Uyu mugabo n’umugore we basize abana babiri nkuko byatangajwe n’abaturanyi babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *