Amahanga yihishe inyuma y’ibibazo bya RDC n’u Rwanda arasabwa kwitwararika

Perezida Kagame yakomoje no ku kuba hari ibihugu byo hanze y’Afurika n’imiryango mpuzamahanga bifite inyungu mu mwiryane hagati y’u Rwanda na RDC byagiye bisohora ibyegeranyo bigaragaza ko u Rwanda ari rwo rwishwe abaturage bo muri Congo.
Ati:“Ibyo baba bifuza byose bakwiye kwitwararika kuko ibibazo n’amateka by’u Rwanda cyangwa RDC, bihera kure cyane, ni amateka maremare. Abantu baba bavuga ibya “Mapping Report”, ubwo bugoryi sinzi n’ubwo ari bwo, buvuga ko intambara zarwanywe muri RDC. Ariko mbere yo kuvuga intambara zarwanywe muri Congo ukwiye kubanza ukibaza uti ubundi ibyo byaturutse he? Abantu babyutse mu gitondo basanga bararwana cyangwa hari uko izo ntambara zatangiye?”
Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’amahanga mu bwicanyi bwabereye muri Congo bukegekwa ku Rwanda
Yakomeje agaragaza uburyo u Rwanda rwakomeje kugabwaho ibitero n’abakoze Jenoside bahungiye ku butaka bwa RDC mu myaka 26 ishize ariko nta na kimwe cyagaragajwe muri raporo, mu gihe imitwe yagabaga ibitero ku Rwanda ari na yo yicaga Abanyekongo benshi, byose bikagerekwa ku Rwanda.
Ati:“Sinzi niba bavuga ko n’uyu munsi, iyo mitwe yitwaje intwaro turimo kurwanya badafite ibirindiro muri Congo. Ikindi abo basirikare bifatanyije n’impunzi zagiye iyo mu 1994, imitwe yitwaje intwaro yarimo yica Abanyekongo, ariko babicaga bavuye mu nkambi. Sinzi niba barimo guhuza ibyo byose barangiza bakavuga ngo ni Leta y’u Rwanda irimo gukora ibyo byose”.
Yasobanuye ko hari intambara u Rwanda rwarwanye kuko Guverinoma ya Congo yihuje cyane na FDLR, abajenosideri n’abandi benshi bigatuma iyo ntambara yaguka ikinjiramo ibindi bihugu birimo n’ibyo mu Karere k’Afurika y’Amajyepfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *