Amafoto: Benshi bakozwe k’umutima n’ibyo uyu musore yakoreye umukunzi we wari urembeye mubitaro

Emeka, umusore ukomoka mugihugu cya Nigeria yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yasanze umukunzi we mu bitaro ahita atera ivi amusaba kumubera umugore nubwo yari arembye cyane.

Uyu mukobwa wakoze impanuka ikomeye bigatuma ajyanwa mu bitaro igitaraganya, yatunguwe n’umukunzi we wamusanze ku buriri yari aryamyeho ahita atera ivi amusaba ko yazamubera umugore undi nawe arabyemera.

Emeka yanze ko uyu mukunzi we aheranwa n’agahinda kubera iyi mpanuka ikomeye yakoze akavunika akaguru ariyo mpamvu yahisemo kumuba hafi muri ibyo bihe bigoye, ndetse ahitamo no guhita amwambika impeta.

Benshi bakozwe ku mutima n’iki gikorwa cya Emeka kubera ko hari abasore babona abakunzi babo bahuye n’ubumuga bagahitamo kubata bakishakira abandi.

Uyu musore yatunguye uyu mukunzi we afite umutsima wanditseho “Ese wakwemera ko tuzashyingiranwa? ubwo yajyaga kwambika umukunzi we iyi mpeta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *