Abishimiye kwinjira mu mwuga w’uburezi batarawize amahirwe yabo ashobora kuyoyoka

  • Uburezi ni ubw’abarezi!
  • Nta Minisitiri w’ubucuruzi wize ubuganga nabonye
  • Buriya kugira Minisitiri w’uburezi umuntu utarize uburezi nabyo bigomba gucika
  • Kuki batagira Minisitiri wa justice umuntu wize ubwubatsi?

Mu myaka ishize muburezi bwo mu mashuri yo mu Rwanda hari harashyizweho uburyo abanyeshuri biga guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu mashuri y’isumbuye ko abanyeshuri bazajya bimurwa mu myaka ikurikiye kuyo bigagamo hatitawe kukuba umunyeshuri yatsinzwe cyangwa se yatsinze.

Ibintu byakomeje gukurura impaka nyinshi ndetse no kuruhande rw’ababyeyi babana ugasanga batabyishimiye nabusa, ibi rero nibyo byatumye mu nama nkuru y’abayobozi bakuru mugihugu babigarukaho mu mwiherero wabo uherutse kuba ndetse kugeza ubu iki kibazo cyamaze kubonerwa umuti.

Kurikira hano ikiganiro cyose uyu munyamakuru yagiranye na Pelly (Iraguha Prudence)

Umunyamakuru: Ni iyihe mpamvu ituma uba impirimbanyi ya y’ireme ry’uburezi mu Rwanda?

Prudence Iraguha:

 Nkunda uburezi cyane!. Nkeka ko mbikomora kuri papa wanjye;Yakunda uburezi cyane! Yigeze gutanga ikibanza cyaho yaratuye bubakamo ishuli; Nubu rirahari bita: “Ecole de sciences et Technique de Busogo ( ESTB / Busogo)”.

Uburyo nize bingoyemo gato kandi nari umuhanga cyane, byatumaga ndushaho gukunda kwiga, nkuze ndi Kaminuza, niga Philosophy, nza gukunda philosophy of education. Birangira ubu nibonye nk’imbirimbanyi y’ireme ry’uburezi mu rwanda, dore  ko mbona ntaryo kandi dufite byose ngo turigire.

Umunyamakuru: Ubaye Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Ubona Ari iki wahindura ku ireme ry’uburezi dufite ubu?

Prudence Iraguha:   

“Well, nabaye umurezi. Ndi assistant Dean of Discipline muri St Andre. Memoire zanjye zose zari ku burezi, inyandiko zanjye zose ni ku burezi, ibiganiro ntanga n’inama ngaragaramo byose ni kuburezi. So, mpamya ko numva uburezi.

Mbaye education minister, nahindura education system and curriculum yacu. Nkazamura abarimu kurwego biyumvamo ko bubashywe kubera umurimo w’ubwarimu bakora.

Nashyira discipline mu bigo, hari no kwirukana burundu intankoreka, abaswa, …… ariko bagashakirwa ibi bajyamo bakora. Nashyiraho inama ngishwanama ihoraho ku burezi. Irimo abahanga.Nahindura byinshi

Nishimiye iki cyemezo kandi mfite ibyiringiro bikomeye ko hamwe nuburyo bufatika, uburezi bwacu buzagira ingaruka kurusha mbere.”

Umunyamakuru: Uvuga iki kukuba mu mwuga w’uburezi mu Rwanda hasigaye hemerwamo n’abarimu batize uburezi muri rusange!??

“Ibi ntibyemewe nagato. Uwari minister of education , Dr. Mutimura, nahise jya kuri twitter nsaba perezida wa Republika y’u Rwanda ko yamwirukana mu burezi.

Sinzi uko minister mushya azabihindura, ariko birakomeye, nanjye nzakomeza guharanira ko bihinduka. “Uburezi ni ubw’abarezi.”  Buriya kugira minister w’uburezi umuntu utarize uburezi nabyo bigomba gucika. Kuki batagira minister wa justice umuntu wize ubwubatsi? Kuki minister w’ubucuruzi batabiha uwize ubuganga?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *