Abazunganira Rusesabagina mu mategeko bagaragajwe n’umuryango we

Uruhande rw’umuryango wa Paul Rusesabagina rwatangaje itsinda ry’abanyamategeko barindwi ruvuga ko ari bo rwemera ko bunganira Bwana Rusesabagina.

Kuwa gatandatu, umunyamategeko David Rugaza yabwiye bimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda ko Bwana Rusesabagina yamuhisemo mu myirondoro y’abanyamategeko yari yashyikirijwe.

Kathryne Kurth umuvugizi wa “Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation” yavuze ko uwo munyamategeko “atazwi kandi atifuzwa n’umuryango wa Rusesabagina” kuko “abogamiye ku ruhande rwa leta y’u Rwanda”.

Mu itangazo yoherereje BBC, Madamu Kitty yavuze ko umuryango wa Rusesabagina “watoranyije intsinda ry’abanyamategeko b’inzobere” ngo bazamuburanire.

Ntabizwi neza igihe Paul Rusesabagina – uregwa ibyaha byo “kurema umutwe w’iterabwoba” – azagezwa imbere y’ubucamanza, niba n’abo banyamategeko bazemererwa kumwunganira.

Mu kiganiro kuri televiziyo y’u Rwanda ejo ku cyumweru Perezida Paul Kagame yavuze ku buryo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, avuga ko byinshi ubwe azabivuga mu “rubanza rwe ruzaba ku mugaragaro.”

Umuryango we uvuga ko “nta buryo Rusesabagina yahitamo ku bushake umwunganizi mu mategeko atabanje kubaza umuryango we”.

Madamu Kurth avuga ko umuryago we watoranyije abanyamategeko barindwi bo kumwunganira, ari bo;

  • Gatera Gashabana, umwe mu banyamategeko bazwi mu Rwanda
  • Kate Gibson, wo muri Australia
  • Jared Genser wo muri Amerika
  • Brian Tronic, wo muri Amerika
  • Vincent Lurquin, wo mu Bubiligi
  • Philippe Larochelle, wo muri Canada
  • Peter Robinson, wo muri Amerika

Mu nyandiko, Madamu Kitty yabwiye BBC ati: “Uyu munsi [kuwa mbere] mu gitondo ku masaha yo muri Amerika iri tsinda riratanga ikirego rirega u Rwanda muri UN”.

Avuga ko baregera ko ifatwa rya Rusesabagina “ryishe amategeko y’igihugu n’amategeko mpuzamahanga”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *