Abatagiye mu misa kubera Covid 19 twabazirikanye

[Icyumweru cya 21 Gisanzwe – Umwaka A Mbangikane]

Isomo rya 1: Izayi 22,19-23.

Dore ijambo Uhoraho abwira umutware Shebuna : « Ngiye kukwirukana ku murimo wawe, nkunyage umwanya wawe. Uwo munsi kandi nzahamagara Eliyakimu mwene Hilikiyahu umugaragu wanjye, nzamwambike ikanzu yawe, mukenyeze umukandara wawe, mugabire ubutware bwawe, azabere umubyeyi abatuye Yeruzalemu n’abo mu nzu ya Yuda. Nzashyira ku ntugu ze urufunguzo rw’inzu ya Dawudi, nakingura he kugira ushobora gukinga, nakinga he kugira ukingura. Nzamushyigikira akomere nk’inkingi ishinze ahantu hakomeye, azabe intebe y’ikuzo ry’inzu ya se. »

Zabuli 138 (137), 1-2a, 2b-3, 6a.8).

Inyik./ Uhoraho, wowe Mana irangiza amasezerano yayo, impuhwe zawe zizahoraho ubuziraherezo.

Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,

ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose,

mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu.

Ndogeza izina ryawe,

kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,

kuko warangije amasezerano yawe

bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.

Umunsi nagutakiye waranyumvise,

maze urampumuriza unyongerera imbaraga.

 

N’ubwo Uhoraho akomeye bwose ntabura kwita ku baciye bugufi,

Uhoraho azankorera byose !

Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo,

ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe !

Isomo rya 2: Abanyaroma 11, 33-36.

Bavandimwe, mbega ukuntu ubukungu n’ubuhanga n’ubwenge by’Imana birengeje urugero! Mbega ukuntu imigambi yayo ari inshoberabantu, n’inzira zayo zikaba urujijo! Koko rero ni nde wamenye igitekerezo cya Nyagasani, cyangwa ni nde wamubereye umujyanama, cyangwa se wabanje kugira icyo amuha ngo azagombe kumwitura? Byose bikomoka kuri We, bikabeshwaho na We, bikaberaho We. Nahabwe ikuzo iteka ryose ! Amen.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI : Matayo 16,18.

Alleluya, Alleluya.

 

Imana yubatse Kiliziya yayo ku kwemera kwa Petero,

kandi ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda.

Alleluya.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 16, 13-20.

Muri icyo gihe, Yezu ageze mu gihugu cya Kayizareya ya Filipo, atangira kubaza abigishwa be ati «Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde ?» Baramusubiza bati «Bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi.» Yongera kubabaza ati «Mwebwe se muvuga ko ndi nde ?» Simoni Petero aramusubiza ati «Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima !» Yezu amusubiza agira ati «Urahirwa Simoni mwene Yonasi, kuko atari umubiri n’amaraso byabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru. Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru : icyo uzaba waboshye mu nsi kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi kizabohorwa no mu ijuru.» Hanyuma yihanangiriza abigishwa kutagira uwo babwira ko ari Kristu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *