Abaraguza umutwe basanga Rusesabagina imiburanire ye imuganisha ku gifungo cy’iminsi 30 mbere y’urubanza mu mizi

Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, yabwiye umucamanza ko kuva ubwo yabazwaga mu nzego z’iperereza, yicujije ibikorwa byakozwe na FLN byahitanye abaturage mu duce twa Nyaruguru.

Urubanza ku ifunga n’ifungurwa rwa Paul Rusesabagina rwatangiye kuri uyu wa Mbere, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aregwa ibyaha 13 byose byakozwe mu 2018 birimo ibitero bya FLN mu Majyepfo y’Igihugu.

Ibyaha uyu mugabo w’imyaka 66 ashinjwa bishingiye ku bitero byagabwe n’umutwe wa FLN yari abereye umuyobozi. Harimo kandi ibyaha by’iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane, b’Abanyarwanda. Byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

Ibyaha 13 Rusesabagina akurikiranyweho birimo; Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, Gutera inkunga iterabwoba, Iterabwoba ku nyungu za politiki, Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

Harimo kandi Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate, Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba kwiba hakoreshejwe intwaro, Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Muri ibi byaha harimo kandi Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore indi mirimo ijyanye n’ishingano za gisirikare.Abunganira Rusesabagina bagaragaje imbogamizi 3 zigaragaza ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha ndetse n’uburyo amategeko y’u Rwanda nta bubasha bwo kumuburanisha afite.

Rusesabagina ubwo yabazwaga n’umucamanza niba yemera ibyaha aregwa, yanze kuvuga ngo icyaha iki n’iki ndacyemera, avuga ko adafite urutonde rw’ibyaha akekwaho ahubwo ko aza kwisobanura ku byo Ubushinjacyaha bwavuze.

Yabwiye Inteko Iburanisha ko amafaranga aregwa ko yoherereje Sinayobye, yamuhaye ama-euro 3000 kuko ngo “yarampamagaye arandirira” noneho amwoherereza amafaranga nk’umuntu w’umubyeyi. Ngo ayo si amafaranga yari yoherereje FLN.

Ku bijyanye n’amajwi n’amashusho ubushinjacyaha buvuga ko bufite, yavuze ko yifuza kuzagenzura akareba niba ariwe cyangwa se atari we.

Ku bikorwa byakorewe i Nyaruguru byahitanye ubuzima bw’abaturage, Rusesabagina yavuze ko yabwiye inzego z’iperereza ko niba hari ibikorwa bibi byaba byarakorewe abaturage abyicuza kandi akabisabira imbabazi.

Ati:“Njye ubwanjye narabyicujije kandi mbisabira imbabazi imiryango y’abo byagizeho ingaruka ndetse n’igihugu”.

Rusesabagina akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *