Abakunzi b’injyana ya Hip Hop bakiriye inkuru bari bamaze igihe kinini bategereje

Umuhanzi nyarwanda akaba n’umuraperi wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gang (ritarasenyuka) witwa Fireman, nyuma y’umwaka arimo kugororerwa Iwawa yasoje amasomo kimwe n’urundi rubyiruko rugera ku 1,678.

Mukwezi kwa Kamena 2018 ni bwo Fireman yafashwe n’inzego z’umutekano ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge harimo na Mugo(heroine), aho nyuma yaje guhita atwarwa Iwawa mu rwego rwo kumufasha.

Muri iki kigo cy’Iwawa, mu mezi 6 ya mbere baba barimo bitabwaho n’abaganga babavura ibi biyobyabwenge biba byarabagize imbata, aho nyuma bahigira imyuga itandukanye, ububaji, ubwubatsi, amashanyarazi n’ibindi.

Uyu munsi ni bwo urubyiruko 1,678 barimo n’umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman basoje amasomo, bakaba bahawe n’impamyabumenyi z’ibyo bize.’

Tubibutse ko ubwo yari ari I wawa, Fireman akaba yarakoze indirimbo yitwa ’Ntarirarenga’ yahuriyemo na Jay C ndetse na Safi Madiba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *