Abakunzi ba Liverpool FC mubyishimo bikomeye nyuma yo kubona aba bakinnyi batatu b’iyi kipe bari gukora imyitozo yihariye

Umunyezamu ukomoka mugihugu cya Brazil akaba akinira ikipe ya Liverpool FC yo mugihugu cy’ubwongereza witwa Alisson Becker, niwe uyoboye urutonde rw’abakinnyi batatu b’iyi kipe bari gukora imyitozo idasanzwe bitegura ikipe ya Manchester United.

Muri iki kiruhuko cyagenewe imikino y’amakipe y’ibihugu, Alisson Becker yasigaye kukibuga cy’imyitozo cya Melwood, nyuma y’igihe kirekire yari amaze yaravunitse, gusa akaba ari gukora imyitozo ihambaye kugirango azabashe kugaragara k’umukino uzahuza ikipe ya Liverpool na mucyeba wayo w’ibihe byose ariwe Manchester United.

Nyuma y’uko Alisson avunikira k’umukino wa Norwich muntangiriro za shampiyona, umunyezamu Liverpool iheruka kugura mu ikipe ya West Ham United witwa Adrian niwe wari wasigaye urinda izamu ry’iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi.

Ubwo Jurgen Klopp utoza ikipe ya Liverpool yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino iyi kipe iheruka gutsindamo ikipe ya Leicester City bigoranye, yavuze ko Alisson yamaze gukira imvune ndetse ari hafi kugaruka mukibuga.

Alisson yizeye ko azagaragara k’umukino wo k’umunsi wa munani wa shampiyona y’abongereza, umukino ikipe ya Liverpool izaba yasuyemo ikipe ya Manchester United itari mubihe byiza muri iyi minsi, umukino uzabera kukibuga cya Old Trafford cy’iyi kipe y’amashitani atukura.

Mugihe abandi bakinnyi batandukanye ba Liverpool bagiye gufasha amakipe y’ibihugu byabo, Alisson Becker we yasigaye I Liverpool aho akomeje gukorera imyitozo idasanzwe kugirango arebe ko yagaruka mukibuga vuba.

Uretse Alisson uri gukora imyitozo idasanzwe mu ikipe ya Liverpool kugeza ubu, inkuru ducyesha ESPN irakomeza itangaza ko abakinnyi ba Liverpool barimo Adam Lallana ndetse na Alex Oxlade-Chamberlain nabo bahisemo kwishyiriraho gahunda y’imyitozo idasanzwe bitegura umukino utegerejwe n’abatari bacye mubakunzi ba ruhago.

Aba bakinnyi bose bagowe cyane n’intangiriro z’uyu mwaka w’imikino nyuma y’ibibazo by’imvune bagiye bahura nabyo, gusa kugeza ubu bamaze gukira neza ndetse bari gukora iyo bwabaga kugirango bagaruke mukibuga muri wikendi itaha.

Tubibutse ko ikipe ya Liverpool izerekeza kukibuga cya Manchester United ariyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, aho irusha amanota 8 yose ikipe ya Manchester City iza k’umwanya wa kabiri, mugihe Manchester United yo ihagaze k’umwanya wa 12 n’amanota 9 yonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *