Abahanzi nyarwanda bashyiriweho uburyo buzabafasha kwinjiza agatubutse mu bihangano byabo

Abahanzi b’Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye bakora ibihangano byiza ndetse bishobora gukundwa na buri wese wabyumva, wabireba cyangwa wabisoma ariko ntibimenyekane ku isoko ryagutse ryo mu Rwanda no mu mahanga.

Ibi bituma abahanzi b’Abanyarwanda badakura umusaruro ukwiye mu bihangano byabo bikanatuma na bo ubwabo badatera imbere cyangwa ngo bateze imbere igihugu cyabo mu buryo bukwiye. Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yashyize hanze igitabo gikubiyemo uburyo abahanzi b’Abanyarwanda bashobora kwigobotora ibi bibazo byose.

Aba bahanzi nyarwanda bibukijwe ko hari uburyo barushaho kubyaza umusaruro ibihangano byabo bakarushaho gutera imbere no guteza imbere igihugu cyabo.

Kuvugira inka na byo byarushaho kubyazwa umusaruro

Ubwo buryo bukubiye mu Gitabo cyanditswe mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, kitwa “Marketing Strategies for the Promotion of Cultural and Creative Industries in Rwanda” cyanditse n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, (RALC).

Iki gitabo kitwa “Marketing Strategies for the Promotion of Cultural and Creative Industries in Rwanda”, kigaruka ku bibazo byihariye bya buri kiciro cy’ubuhanzi mu Rwanda ndetse n’uburyo abahanzi bashobora kubivamo bakarushaho gukamirwa n’ibihangano byabo.

Ni igitabo cyuzuye impanuro zafasha abahanzi mu byiciro binyuranye gukarishya ubumenyi bwo kurushaho kubyaza umusaruro ibihangano byabo byaba ibyo muri Muzika, Sinema, Ubugeni n’Ubukorikori, Ikinamico, Urwenya, Imbyino, Ubwiza n’Imideri, Ubwanditsi ndetse n’Ubusizi.

Iki gitabo cyanditswe ku bufatanye n’impuguke mu by’Ubukungu, kinagaruka ku ngamba zo gushakira isoko ibikorwa by’ubuhanzi mu Rwanda bikarushaho kubyara umusaruro wafasha abahanzi kuva ku rwego rumwe bakagera ku rundi.

Abakina Film na bo bakeneye kongera imbaraga mu bijyanye n’isoko

Niyomugaba Jonathan umukozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco avuga ko iki gitabo ari nk’imfashanyigisho ikwiye kwifashishwa n’abahanzi kugira ngo bahange ibihangano bibyara inyungu.

Ati:“Gikubiyemo ingamba zafasha umuhanzi gutekereza mu gihe ahanga, agatekereza abo ahangira, agatekereza isoko kuko hari igihe usanga umuhanzi ahanga ibimurimo n’amarangamutima ye, ariko ntatekereze abo ahangira cyangwa abazabigura, ese bizakundwa bite? Ese bizinjiza? Iki gitabo kirasubiza ibi bibazo byose”.

Avuga ko muri iki gitabo hakubiyemo n’uburyo umuhanzi yarushaho kumenyekanisha ibihangano bye ndetse n’uburyo ashyikirana n’abakunda ibihangano bye.

Ati:“Ese iyo abantu bamaze kumukunda arekera aho cyangwa akomeza kubigarurira ku buryo batamucika”.

Avuga ko iki gitabo kireba abahanzi mu byiciro byose ku buryo abazakigenderaho bazaba binjiye mu rubuga rwo gucuruza ibihangano byabo kandi akaba ari bo bagena ikiguzi cyabyo.

Ibikubiye muri iki gitabo bireba n’abo muri sinema

Ati:“Niba ari umunyamuzika, niba ari umunyasinema, turashaka kumujyana ku isoko ahinduke umucuruzi ave mu buhanzi, yego igihangano cyasohotse cyangwa ari kugitekereza atekereze nk’umucuruzi ave mu kuvuga ngo bazampa ayo bashaka, ahubwo acuruze ase nk’utegetse icyo agomba kubona mu gihangano ke”.

Leta n’abandi bose bafasha umuhanzi barabwirwa. Iki gitabo “Marketing Strategies for the Promotion of Cultural and Creative Industries in Rwanda” kinagaruka ku ruhare rw’Inzego n’abandi bantu bose bagira uruhare mu kuzamura urwego rw’Ubuhanzi.

Niyomugaba ati:“Hari n’igihe usanga umuhanzi afite itsinda rinini ry’abamufasha gucuruza, aha rero tugaragaza inama zafasha abo bose, umuhanzi ubwe, abamufasha, inzego za Leta, inzego z’abikorera, abashoramari kuko n’abashoramari barakenewe muri uru ruganda”.

Avuga ko ku ruhande rwa Leta hari ubushake bwo gufasha abahanzi haba mu gushyiraho politiki zabateza imbere ndetse no kubatera inkunga mu buryo bw’ubushobozi.

Ati:“Noneho igisigaye ni ugufatanya na ba bahanzi kugira ngo ubwo bushake bugaragazwa na gahunda za Leta buge mu ngiro habeho imikoranire”.

Niyomugaba avuga ko abahanzi b’Abanyarwanda nibagendera ku mpanuro zikubiye muri kiriya gitabo, bizabafasha guhanga ibihango by’umwimerere kandi bifite ireme ku buryo byo ubwabyo bizicuruza haba ku isoko ryo mu Rwanda, mu Karere ndetse no ku Isi hose.

Ati:“Nk’ubu mu Rwanda twumva indirimbo nyinshi z’Igiswahili, z’Igifaransa n’iz’Icyongereza yewe n’izo muri Afurika y’Epfo mu ndimi tuba tutazi namba ariko tukazikunda, dukundamo iki? Dukundamo cya kintu umuntu yahanze ategurira abazamureba, ikintu kirambye gikomeye gikurura”.

Inanga ya Sofia Nzayisenga imaze kumenyekana ku Isi kubera umwimerere wayo

Niyomugaba avuga ko kugeza ubu, ubuhanzi bugira uruhare rwa 5% mu musaruro w’igihugu ariko ko hifuzwa ko iki gipimo kizamuka kikaba cyagera kuri 20% kandi ko bishoboka kuko hari ingero z’ibihugu byabigezeho haba muri Afurika ndetse no mu bihugu byateye imbere.

Hasanzwe hariho izindi ngamba zigamije guteza imbere ubuhanzi n’inganda ndangamuco zirimo gufasha abahanzi kwibumbira hamwe ndetse no gutera inkunga ibikorwa by’ubuhanzi.

Muri Nzeri 2018, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yatangije gahunda yo GUTERA INKUNGA IMISHINGA ishingiye ku muco w’u Rwanda ifasha guhanga imirimo mishya 1 000 buri mwaka.

Muri iyi gahunda, buri mwaka habaho igikorwa cyo gutoranya imishinga y’ubuhanzi ishobora gutanga imirimo ku bantu benshi igaterwa inkunga, ubundi abahawe ubushobozi bakazishyura mu gihe runaka bemeranywaho kugira ngo n’abandi bifuza gutangiza imishinga babone ubushobozi.

Akira website uyu munsi ikoze neza uko ubishaka ku mafaranga make angana na 80k.

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *